Print

Perezida Kim Jong Un yagenewe umudali w’ishimwe na mugenzi we w’Uburusiya ’Vladimir Putin’

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2020 Yasuwe: 1605

Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, Alexander Matsegora, yashyikirije umudali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Son-gwon.

Uyu mudali wahawe Perezida wa Koreya ya Ruguru mu kumushimira uruhare rwe mu gusigasira amateka y’abasirikare b’Abasoviyete baguye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru.

Ubundi uyu mwaka akarasisi ko kwizihiza uyu munsi ntabwo kabaye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus , gusa umwaka ushize Kim Jong Un yari yitabiriye uyu muhango i Moscow mu Burusiya.