Print

Tom Cruise agiye gufashwa gukinira Filimi inyuma y’Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2020 Yasuwe: 995

NASA yatangaje ko iri gukorana n’umukinnyi wa filime Tom Cruise ku buryo bakorera filimi mu isanzure. Ni filimi izakorerwa mu gice kiberamo ibikorwa byo kugenzura ibyogajuru n’ubushakashatsi, International Space Station.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana uburyo Tom Cruise azagenda n’igihe azagira mu isanzure cyangwa se niba hari abandi bantu bazaba bari kumwe.

Iyi filime iramutse ikozwe yaba ibaye iya mbere ikiniwe mu isanzure dore ko hari filime nke zakiniwe mu byogajuru zirimo IMAX yo mu 2002 yagizwemo uruhare na Cruise hari na Apogee of Fear yakinwe mu 2012.

Igihugu cy ‘u Burusiya nicyo cyonyine gifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana abantu mu isanzure, gusa Amerika ishaka kwisubiza uyu mwanya ibifashijwemo na SpaceX na Boeing bamaze igihe kinini bari gukora bashaka ubwo bushobozi.

Uyu Tom Cruise ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera filime nka “Mission Impossible” Jack Reacher; Edge of Tomorrow.

NASA Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’isanzure ntibatangaje igihe ibi bizabera gusa biri mu nyigo .