Print

Umugore yapfiriye mu cyumba kwa padiri mu gihe yari yabeshye umugabo we ko yagiye gushyingura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 May 2020 Yasuwe: 30095

Amakuru yatangaje n’ikinyamakuru Faceofmalawi akomeza avuga ko padiri Abel Mwelwa yatumijeho uyu mugore Monicah Mutale Mulenga – wari umwe mu bagize itsinda ry’abagore ry’abagatolika basengera mu rusengero St Maurice ruhereye i Lusaka mu murwa mukuru wa zambia – , kuza ku rusengero rwa paruwasi mu ijoro ryo ku wa Kane Mutagatifu, nyuma yuko bari bapanze kuza gukorana imibonano mpuzabitsina, nuko umugore abeshya umugabo we ko agiye kwifatanya n’abandi bagore mu gikorwa cyo gushyingura.

Uyu mugore ubwo bari mu gikorwa muri iryo joro ryo ku wa Kane mutagatifu, yaje gupfira ku rusengero mu cyumba cy’uyu mupadiri ubwo barimo gukora imibonano mpuzabitsina. Uyu mugore akimara gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore babanaga mu itsinda ngo baze baterure umurambo bawujyane ku bitaro bikuru bya Levy Mwanawasa.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugore wapfuye asize abana babiri yabyaranye n’umugabo we Owen Mulenga, uyu mupadiri yaje gutegekwa kwishyura ibizakoreshwa byose mu kumushyingura ndetse akajyanywa no mu nzego z’ubutabera kugirango ngo asobanure neza iby’urupfu rwa Monicah Mutale Mulenga.

Nyuma yiyo nkuru, kuri uyu wa kabiri hasohotse indi, umugabo w’uyu mugore witabye Imana aza gushyira hanze byinshi ku rupfu rw’umufasha we. Owen Mulenga yavuze ko yari abizi ko umugore we agirana umubano wihariye n’uriya mupadiri, kubera ko ngo hari hashize umwaka wose basa nabavugana byihariye ariko ngo ntiyari yakabivumbuye. Yagize ati:

Umugore wanjye yari amaraze umwaka wose agirana umubano na padiri Mwelwa ariko naje kubivumbura ku tariki ya 19 y’ Ukwezi kwa 11 umwaka ushize, nyuma yo kubona muri telephone ye ubutumwa bugufi bandikiranaga kuri Whatsapp.

Ngo yagerageje kwiyama umugore we amubaza iby’umubano we n’uwo mupadiri, nuko yemera ko yagiye ajya kumureba, ariko nyuma aza guhindura iyi mvugo ubwo yashikuzaga telephone ye na bwangu umugabo we ubwo yarayifashe, nuko ahita ayijungunya mu mazi ashyushye. Ati:

Telefone yaje kwangirika ku buryo bitashobokaga ko yasanwa ikongera gukoreshwa. Twaje gutandukana nyuma gato ariko turongera turiyunga twongera kubana. Guhera icyo gihe ntabwo yongeye gukomeza kuvugana na wa mupadiri, ariko nyuma y’ukwezi barongeye basubukura umubano.

Igihe Owen Mulenga yamenyeko umugore we yongeye gushudika na wa mupadiri, yagerageje kumugira inama ariko umugore ntiyamwumva, biza kugera aho atakikoza umugabo we asa n’uwataye agaciro imbere ye. Ati: .

Inshuro nyinshi yakundaga kumbeshya ko agiye mu nama zo ku rusengero nyamara yigiriye kuryoshya n’uwo mupadiri mu mbyumba bikodeshwa cyangwa agahurira na we mu mbyumba bimwe byo ku rusengero. Nagerageje kumugira inama akomeza kuvunira ibiti mu matwi ahubwo akambwira ko mba nshaka kumubuza kwitabira imirimo y’imana ku rusengero.

Mulenga mu mvugo yeruye, yavuze ko yagerageje kugeza ikirego cye mu nkiko kugira ngo bamugire inama, ati:

Ariko mbere nashoboraga kubikora gutyo ariko mbanje kumenyesha abayobozi bose b’ingenzi b’itorero kubera ko gutandukana n’umugore muri gatorika ari ibintu biba bitoroshye.

Ku munsi umugore we yitabyeho Imana, ngo igihe yavaga mu rugo yari yabanje kumubwira ko agiye kwifatanya n’abagore bagenzi bahuriye mu itsinda mu nama ku rusengero.

Mulenga avuga ko umugore we ashobora kuba yarapfuye mu buryo buteye ubwoba nkuko abitekereza, aho akekako yiswe n’indwara y’umusonga ubwo yakoranaga imbibonano mpuzabitsina n’uwo mupadiri. Ati:

Ubwo padiri yakomeje kumurongora, n’igihe yamusabaga kurekera aho we yarakomeje kandi icyo gihe yarafashwe n’uwo musonga kuko nanjye byambagaho ubwo nabaga ndi gutera akabariro byamubagaho akansaba guhagarika igikorwa, kubera ko namukundaga naramwumvuga nkabikora kugirango ataza guhura n’ibibazo bikomeye. Ubwo uwo mupadiri we ntiyabimenye igihe yamusabaga kurekeraho we yarakomeje abikora vuba vuba, nkeka ko aribyo byamuviriyemo urupfu.

Ngo uyu mugore amaze gupfa, padiri yahamagaye bamwe mu bagore, Mulenga ndetse na polisi nuko batwara uwo umurambo ku bitaro ari naho baje kwemeza ko koko yitabye Imana bitewe n’indwara y’umusonga yamufashe ubwo padiri yamurongoraga. Mulenga yakomeje agira ati:

Bwa mbere padiri yemeye icyaha yakoze nuko yemera kwishyura ama Kwacha ( amafaranga yo muri zambia) ibihumbi 50,000 byo gukoreshwa mu kumushyingura. Yatubwiye kandi ko yemeye K150,000 nk’amafaranga y’impozamarira ariko turabyanga, ahubwo duhita tugeza ikibazo mu buyobozi bukuru bw’itorero nuko hakorwa iperereza kuri icyo kibazo, birangira icyaha kimuhamye bahita bamuhagarika mu kazi.

Mulenga yaje gutangaza ko igihe uwo mupadiri yahagarikwaga mu bikorwa by’itorero byose, yari yamaze gutanga ruswa ayiha abayobozi ba polisi bakuye umurambo w’umugore we mu rusengero. Owen Mulenga n’amarira menshi yagize ati:

Ariko basaza na bashiki banjye, ukuri n’uko uriya mupadiri mu bwenge ndetse n’icyubahiro bye afite hano mu isi, ndabizi ko azabikoresha agatsinda ikirego cyange mu rukiko, ariko nzi neza ko atazabikoresha ngo atsinde urubanza rw’Imana. Mbaye ndetse ikirego cyange, kugeza ubwo tuzongera guhura. Ruhukira mu mahoro mu mugore wanjye umwe wenyine nakundaga.


Comments

hitimana 8 May 2020

Aya ni amahano.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.


Kwizera John 8 May 2020

Mugabo ihangane mu isi nikobimera ark babikore bazirikanako isi atari ijuru


8 May 2020

Iyo bigeze aho Imana ikurekura ukajya kukarubanda, Ni uko uba waranze kureka icyo kubuza, uba warabukoze kenshi gashoboka. Padri ahanwe kuku na Papa yabyemeye ko bajya bakurikiranwa n’inzego z’aho bari. Umugabo Imana yamwereye gushaka undi kubereye yamwihanganiye kenshi, iyo batandukana mbere. kurongira undi ntibyari kuba byemeye.


rwalinda 7 May 2020

Aka ni akumiro.Gusa ni mu madini yose.Pastors basambana ntibabarika.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Mu gitabo yise “In the Closet of the Vatican”,umushakashatsi witwa Frederic Martel,yakoze anketi mu bantu 1 500 bakora cyangwa bigeze gukora muli Vatican,barimo aba Cardinals 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa 11 bakomoka mu Busuwisi,abapadiri 200,bamubwira ko 80% by’Abapadiri b’I Vatican baryamana n’abo bahuje igitsina.Nyamara Gatolika yigisha ko ariyo "Kiliziya yonyine itunganye".