Print

Biravugwa: FERWAFA iri mu biganiro bya nyuma na BRALIRWA yifuza kuba umuterankunga wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 May 2020 Yasuwe: 1812

Amakuru aravuga ko iki kigo cya BRALIRWA kiri gutanga FRW 380 000 000 mu gihe kitaramenyekana gusa ngo FERWAFA irasaba Frw 460 000 000.

Biravugwa kandi ko kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 08 Gicurasi,aribwo FERWAFA iragirana ibiganiro bisa nk’aho ari i bya nyuma na BRALIRWA kugira ngo bashyire umukono ku masezerano.

FERWAFA imaze igihe nta muterankunga ifite wa shampiyona nyuma y’aho kuwa 14 Kanama 2019 yandikiye ibaruwa abanyamuryango bayo (Amakipe) ibamenyesha ko tariki ya 5 Kanama 2019 bakiriye ibaruwa ivuye muri Azam Media Ltd ivuga ko bazahagarika gukorana na FERWAFA guhera tariki ya 21 Kanama 2019.

Guhera ubwo,FERWAFA,yahise itangira gushaka undi muterankunga none kuri ubu biravugwa ko igiye kumvikana na BRALIRWA.

Mu minsi ishize FERWAFA yavuze ko uyu muterankunga bari mu biganiro bya nyuma ariko bakomwa mu nkokora na Coronavirus.

Andi makuru aravuga ko FERWAFA iri mu biganiro byimbitse n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA kugira ngo umwaka utaha kizerekane imipira ya shampiyona ku buryo bwa Live.

Amasezerano y’imikoranire hagati y’izi nzego zose na FERWAFA azatangira mu mwaka w’imikino utaha kuko Komite Olempike y’u Rwanda yamenyesheje abanyamuryango bayo ko inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe muri aya mezi itazaba, bitewe n’uko nta gikorwa cya siporo cyemewe gutegurwa kugeza muri Kanama uyu mwaka.

Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yari iteganyijwe tariki ya 4 n’iya 5 Mata 2020, ariko isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa uru rwego ruhagarariye amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda rwageneye abanyamuryango barwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, iyi nama y’Inteko Rusange ntikibaye.

Komite Olempike y’u Rwanda yavuze ko yafashe iki cyemezo ishingiye ko “ku itariki ya 5 Gicurasi 2020, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda ikabamenyesha ko badakwiriye kugira igikorwa cya siporo bateganya gutegura mbere y’ukwezi kwa Kanama, 2020.”

Yakomeje igira iti “Ni muri urwo rwego tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko natwe twasanze gukora inama y’Inteko Rusange yacu bitashoboka cyane ko twanatekereje kuyikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko tugasanga nabyo bitashoboka kubera imiterere y’inama y’Inteko Rusange nko gukora za ’presentations’, kwemeza za raporo n’ibindi.”