Print

Rutahizamu Heung Min Son yakoreye ibitangaza mu myitozo ya gisirikare yakoreraga mu gihugu cye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2020 Yasuwe: 3749

Son yagize amanota 10/10 mu masomo yo kurasa, arangiza ku mwanya wa mbere mu bantu 157 bakoze ikosi muri rusange.

Mu byumweru 3 uyu mukinnyi amaze mu ikosi,yitwaye neza cyane bituma ahabwa igihembo cyihariye n’abatoza ndetse n’abashinzwe amasomo ya gisirikare muri Koreya y’Epfo.

Nyuma y’aho Coronavirus ihagarikiye imikino ku isi, Son Heung-min yanze gupfusha ubusa uyu mwana ajya gukora imirimo ya gisirikare isanzwe ari itegeko kuri buri muhungu wese muri Koreya y’Epfo.

Son Heung-min yahize bagenzi be 157 bari kumwe muri iyi myitozo ya gisirikare arangiza ku mwanya wa mbere bimuhesha igihembo.

Nyuma yo gukora iyi myitozo,Son arasabwa kuzuzuza amasaha 544 akora imirimo ifitiye rubanda akamaro mu mezi 34 ari imbere.

Ikinyamakuru Yohnap News cyagize kiti “Yahawe igihembo cya ’Pilsung’ gihabwa abantu bitwaye neza mu myitozo.Amasomo yose atangwa mu buryo bwiza kandi mu kuri.Abasirikare bakuru bamutozaga bavuze ko yakoze neza iyi myitozo.”

Abitoza muri aya masomo bahabwa amakosi babateye ibyuka biryana mu maso,bakurizwa imisozi,bakigishwa kurasa ndetse no kurwanira mu mazi.

Son yabonye amanita 100 mu isuzumabumenyi [Mental Evaluation],abona amanita ashimishije mu myitozo ya gisirikare yose by’umwihariko 10/10 yabonye mu kurasa ugahamya igipimo [shots on the target].

Son yagombaga kumara imyaka 2 ari mu mirimo ya gisirikare nkuko biteganywa na Leta ya Korea ku bahungu bose gusa we na bagenzi be barayisonewe kubera ko batwaye igikombe cya Asia mu mwaka wa 2018.

Amafoto yakwirakwiriye hirya no hino mu minsi ishize,yagaragaje Son agarutse mu mwiherero nyuma yo kurangiza amasomo yo kurasa yabereye ahitwa Seogwipo ku kirwa gikorerwaho imyitozo ya gisirikare cyitwa Jeju.

Nyuma yo kugera muri Koreya,Son yamaze ibyumweru 2 mu kato ka Coronavirus ndetse nibyo agomba kumara ubwo azaba agarutse mu Bwongereza mu ikipe ye ya Tottenham mu cyumweru gitaha.

Son yari amaze iminsi adakina kuko yavunikiye ukuboko mu mukino wahuje Tottenham na Aston Villa kuwa 16 Gashyantare 2020.

Biteganyijwe ko amakipe yose agomba gutangira imyitozo yo kwitegura shampiyona izasubukurwa mu kwezi gutaha hatagize igihinduka.





Comments

hitimana 8 May 2020

Muli iki gihe,gukomera mu gisirikare bisaba Technology ihambaye igezweho:hypersonic Missiles,electronic warfare,cyber attack,stealth,robotics,etc...Ibihugu bifite izo technology ni bitatu gusa:Amerika,China,Russia,etc...Gusa nkuko bavuga,"intambara irasenya ntiyubaka".Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro