Print

Diamond yatangiye gufasha ya miryango 500 yagizweho ingaruka na Coronavirus yemereye kwishyurira amafaranga y’ubukode n’ibyo kurya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 1412

Diamond ubwo yari mukiganiro kuri iyi Radio yabajwijwe icyo ari gufasha, abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus muri Tanzania, icyogihe uyu mugabo yahise avugako azafasha imiryango igera kuri 500, akabishyurira ubukode bw’amazu ndetse nibyo kurya by’amezi atatu muri ibi bihe abantu benshi batari gukora.

Kuri uyu wa mbere taliki 4 Gicurasi 2020, nibwo Diamond yatanze ubufasha yari yaremereye abaturage batishoboye muri Tanzania.

Diamond yahereye kumiryango ikennye kurusha indi, irimo abapfakazi 57, abana birera ndetse n’abafite ubumuga.

Buri wese yahawe ibahasha irimo amafaranga y’ubukode bw’inzu ndetse nibyo kurya bishobora kubamaza amezi atatu.