Print

Cynthia yishwe n’ingona nyuma yo gushaka kuyorora nk’itungo ryo mu rugo

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 4821

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Cynthia Covert, nyuma yo kunywa divayi hamwe n’inshuti ye, yatangiye gufata ifoto y’ingona yari mu cyuzi kiri hafi ya Charleston, muri Caroline y’Epfo, mbere yo kujya mu cyuzi akurikiye iyo ngona ngo ayifate.

Bivugwa ko inshuti ye yamusabye kutajya muri ayo mazi, avuga ko ingona yariye impongo mu minsi mike ishize, ariko Cynthia amusubiza agira ati: ‘Ntabwo meze nk’impongo’, mbere yo kwiyegereza iyo ngona y’uburebure bwa metero 3, ipima ibiro nigera kuri 45 agerageza kuyikoraho, niko kumusatira itangira kumurya.

Iyi ngona yegereye ukuguru kw’ibumoso kwa Covert itangira kumukurura mu mazi, abari aho b’inshuti ze birukira ku nkombe y’amazi bamufata bakurura bagerageza kumutabara. Umuturanyi nawe yihutiye kuhagera azanye umugozi bifashishije mu kugerageza gukurura Covert neza ku nkombe.

Muri uko kugerageza gutabara, abatangabuhamya bavuga ko Covert atuje cyane yagize ati: “Ndakeka ko ntazongera kubikora.” , ari nako iyo ngona imurenganye yibira munsi y’amazi, ababibonye bavuze ko atigeze asakuza muri uko kuribwa n’iyo ngona.

Polisi, abashinzwe kuzimya umuriro n’abandi baje gutabara bwa mbere bahageze nyuma yigihe gito, ariko bavuga ko nta kimenyetso cy’iyo ngona cyangwa Covert babonye mu minota 10-15 nyuma yo kuhagera. Umubiri wa Covert amaherezo waje kugaragara hejuru yicyuzi ingona ikimufashe ukuguru, yongera kumukurura imujyana munsi y’amazi nk’uko abao baje gutabara babitangaje.

Nk’uko ibiro bya sherif bibitangaza, ngo igihe ingona yongeraga kugarukana umubiri wa Covert hejuru y’amazi, umupolisi yayirashe amasasu menshi na pistolet arayica nuko yemerera abitabiriye bwa mbere kugarura umurambo wa Covert ku nkombe bawuvanye mu mazi.

Umurambo w’iyi ngona wajyanwe n’abapolisi kugira ngo ubafashe mu iperereza kuri iki kibazo, nyuma baza gufata umwanzuro no kwemeza ko ibyabaye kuri Cynthia Covert ku italiki 1 Gicurasi, ko yapfuye azize kurohama, ko yapfuye ku bw’impanuka, kandi ko ibyabaye ari amahano ababaje.

Nyuma polisi ya Charleston aho iyi mpanuka yabereye yaje gutangaza isaba abaturange kwitonda igira iti: “Turasaba abenegihugu kuba maso no kwitondera inyamaswa zo mu gasozi. Ishimire hanze neza kandi ufite inshingano.”


Comments

Mahoro 8 May 2020

Uyu yarizize nta kundi. Ariko abantu babura ubwenge koko! ni gute wakwishyira mu menyo y’inyamaswa y’inkazi??? yari ahaze divayi koko!