Print

Gakenke: Umuryango w’abantu 8 wahitanywe n’ibiza by’imvura washyinguwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2020 Yasuwe: 3822

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Bwana Déogratius Nzamwita yifatanije n’abaturage bo muri uyu murenge wa Rusasa mu gushyingura uyu muryango w’uyu Dusabimana Theoneste n’umugore we n’abana babo 6, bapfuye bose bazize imvura yatwaye inzu barimo mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 07/05/2020.

Mu mu murenge hapfuye abantu benshi mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, bamwe bakabanza gushakishwa kubera kurengerwa n’ibyondo.

Abahatuye bavuze ko bahuye n’ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo gusa babaruye abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Nzamwita ati: "Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu".

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: "Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa".

Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru niko kibasiwe cyane n’iyi mvura yari ifite ubukana bwinshi kuko abarenga 22 bahitanywe nayo.

Emmanuel Maniriho ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Rutake mu murenge wa Janja muri Gakenke, kubera ibikomere yavanye mu kugwirwa n’inzu ari kumwe n’umuryango we w’abantu batanu, abana babiri barapfuye, nubwo yari yakomeretse yabashije kuvana umugore we n’umwana munis y’inzu yabagwiriye.

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa gatatu yishe abantu 72 mu Rwanda, akarere ka Gakenke kuko hapfuye abantu barenga 22.

Bwana Maniriho ni uwo mu mudugudu wa Gihororo, akagari ka Rwa, mu murenge wa Muzo muri Gakenke inkangu yagwiriye inzu yabo yari aryamyemo n’umugore n’abana batatu.

Aho arwariye, yabwiye BBC ko yakomeretse mu rutugu akanavunika akaguru, ariko nk’umuntu ufite imbaraga yasunitse ibinonko n’ibiti akivanamo akanavamo umugore n’umwana muto bari baryamye mu cyumba kimwe.

Ati: "Nagiye kureba aho abana bakuru bari baryamye mu kindi cyumba nsanga bose bapfuye".

Bwana Maniriho n’umugore n’umwana bajyanywe kwa muganga, umugore n’umwana basanga ntibakomeretse bikomeye baravurwa barasezererwa, ubu bacumbitse ku kigo cy’amashuri .

Usibye gupfusha abana, inzu n’ibyari biyirimo n’amatungo yabo nta na kimwe basigaranye.

Yagiye gucunga umutekano umugore n’umwana we barapfa

Ndahayo Jean de Dieu asanzwe ari ushinzwe umutekano mu rwego rwitwa DASSO, muri iryo joro yari yakoreye mu murenge wa Minazi ariko atuye mu murenge wa Muzo, akagari ka Muyando umudugudu wa Ruhondo.

Yasize umugore we Nyiranshimiyimana Bertine w’imyaka 24 n’umwana Agiraneza Egide w’imyaka ine(4) baryamye ajya ku kazi, uyu munsi yavuganye na BBC avuye kubashyingura.

Ati: "Numvise imvura ibaye nyinshi cyane mpamagara umugore telephone ye ntiyacamo, mpamagara abaturanyi ngo bajye kumubwira ave mu nzu, bakihagera basanze inzu yabagwiriye kubera inkangu, bagerageje gutaburura ariko basanga bapfuye, n’ibyari mu nzu byose byangiritse".

Bwana Ndahayo avuga ko yafashe ideni muri bagenzi be kugira ngo abone uko agura isanduku yashyinguyemo umugore we n’umwana. Ubu akaba avuga ko atazi iby’ejo he kuko yabuze abe n’ibye byose.

Ati: "N’amacumbi ahari ni macyeya ubu, bamwe baraye aho kumashuri ku kagari abandi turara ku mabaraza kugira ngo tubone ko bwaramuka dukomeze gufasha kurengera ibyangiritse. Ariko ubu niba tujya kuba ku karere, niba tujya kuba ku murenge ntawamenya".

Abana bagize ngo ni ibisanzwe banga kuva mu rugo

Kanani Onesphore wo mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Muzo muri aka karere ka Gakenke yavuganye na BBC agiye gushyingura abana be babiri bagwiriwe n’inzu.

Ati: "Bari mu nzu yo ku ruhande rw’inini yacu, narababwiye nti ’nimuze duhunge inzu itatugwaho dore n’abandi bari kugenda’. Baranga, baravuga ngo ntacyo baba.

"Bari abahungu b’abasore umwe afite imyaka 20 undi 16. Nahise mbasiga njyana n’umugore n’umwana muto kuko n’abandi bariho bagenda.

"Inzu yaje kubagwaho barapfa, yubika inka, ihene,ingurube... amatungo byose irabyubika, nta kintu na kimwe nsigaraganye".

Bwana Kanani avuga ko yumvise ko ubuyobozi buri gutanga ubufasha aho bari gucumbika ariko we nta uramugeraho.

Ejo kuwa kane, Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke na Antoinette Mukandayisenga uyobora Akarere ka Nyabihu aha hapfuye abantu bagera kuri 18, babwiye BBC ko ubuyobozi bugiye gutangira ibikorwa byo gucumbikira ku mashuri no guha ubufasha abasizwe iheruheru n’ibi biza.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kivuga kugeza tariki 10 z’uku kwezi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukaye by’igihugu.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bateganya ko iyi mvura nyinshi bidasanzwe izakomeza kugwa muri uku kwezi kose mu karere k’ibiyaga bigari.