Print

Ndoli Jean Claude yatangaje uko yahemukiwe na Bakame bapfa ko yamutwaye umwanya muri APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2020 Yasuwe: 5066

Mu kiganiro uyu munyezamu wa Musanze FC yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko mbere y’uko Bakame amusanga muri APR FC bari inshuti ariko nyuma y’aho umubano wabo wajemo rushorera bapfa kurwanira umwanya wo kubanza mu kibuga.

Yagize ati“Wenda iryo ni ibanga ry’akazi, gusa icyo navuga ni uko Bakame twakuranye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, twari inshuti nta kibazo na kimwe twari dufitanye.”

Ndoli yabwiye ISIMBI ko atakwihandagaza ngo abeshye ko we na Bakame batagiranye ibibazo igihe bakinanaga muri APR FC cyane ko ari bwo umubano wa bo watangiye kwangirika ndetse ngo yatangiye kumuteranya n’umugore we birangira batandukanye.

Yagize ati“Nk’uko nabikubwiye hari byinshi ntakubwirira mu itangazamakuru, ariko ageze muri APR FC ni bwo umubano wacu watangiye kwangirika. Amashyari araza kuko nta n’umwe wumvaga ko yakicaza mugenzi we.

Ni byinshi byabaye, yaje ansangamo ni bwo amashyari yaje. Ni bwo natangiye kugira imvune, ntangira kurwara imigongo, ntabwo byari byoroshye.
Yatangiye kunteranya n’umufasha wanjye twatandukanye, amubwira iby’inyuma y’ikibuga kwa kundi twabaga twasohokanye tukishima, nagera mu rugo nkasanga byantanzeyo, ntabwo mubeshyera kuko hari n’ibimenyetso.

Si nkeka ko wenda hari urundi rwango ahubwo byari uburyo bwo kugira ngo antware umwanya, ibibazo byo byarabaye pe twarabigiranye, ariko nanjye nari indwanyi ntabwo nari gupfa kurekura.”

Ndoli yavuze ko ko kuva icyo gihe kugeza ubu, umubano we na Bakame wangiritse cyane kugeza n’uyu munsi ntabwo bariyunga.

Ndoli Jean Claude yinjiye muri APR FC muri 2006 ayikinira kugeza muri 2016 ahita yerekeza muri AS Kigali yamazemo umwaka umwe, muri 2017 yagiye muri Kiyovu Sports maze 2019 yerekeza muri Musanze FC akinira kugeza uyu munsi.

Muri 2009 nibwo Ndayishimiye Eric Bakame yageze muri APR FC asanzemo Ndoli Jean Claude bahatanira umwanya ariko uyu Ndoli niwe wagiriwe icyizere cyane.Nyuma y’aho yaje kuyivamo yerekeza muri Rayon Sports.

Aba banyezamu babiri ubwo bafatiraga ikipe ya APR FC, bari bo banyezamu ba mbere mu gihugu icyo gihe, byatumaga banahamagarwa mu ikipe y’igihugu kandi umwe ari umusimbura w’undi.

Source: ISIMBI