Print

Hashize iminsi 9 yose Tanzania nta muntu n’umwe igararagaje wanduye Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 3422

Amakuru ya nyuma aheruka gutangwa kuri iyi ndwara yibasiye isi, ni mu kiganiro abanyamakuru bagejejweho na Minisitiri w’intebe w’igihugu Kassim Majaliwa mu minsi icyenda ishize, Icyo gihe imibare y’abanduye yemejwe yari 480, naho abapfuye bakaba 16.

Nyuma y’umunsi umwe gusa w’iyo nama, Perezida Magufuli yabwiye ku mugaragaro abaminisitiri be ko adashaka kongera kubona ubwandu bushyashya, anavuga kandi ko ku giti cye yohereje ingero z’impimbano zirimo ipapayi ndetse n’ihene – zapimwe zigasangwamo Coronavirus.

Kuva icyo gihe, Nyambura Moremi, umuhanga mu bumenyi bukomeye mu gihugu wari ashinzwe Laboratwari y’igihugu, yahagaritswe ku kazi.

Raporo y’itangazamakuru yerekana ko Minisiteri y’ubuzima yiyemeje guha abantu ibisubizo by’ibizamini badatangaje imibare y’ibihugu, bijyanye n’amabwiriza y’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Gushyingura umuvugabutumwa uzwi byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanya-Tanzania

Ukuntu Perezida Magufuli afata iyi ndwara biha Abanyatanzaniya umutekano muke bibwira ko idahari cyane, bigaragara aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu benshi baherutse kwitabira umuhango wo gushyingura umuvugabutumwa uzwi cyane w’abayisilamu Sheikh Sulaiman Amran Kilemile washyinguwe ku wa Gatatu mu irimbi rya Kinondoni.

N’ubwo batakigaragaza umubare w’abaduye n’abakize, amatsinda ya sosiyete sivile hamwe n’abanyamakuru bigenga batangaje ko hasigaye hari abashyingurwa nijoro, bikekwa ko ari ababa bahitanwe na Coronavirus.