Print

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze Mixtape ikubiyemo ubutumwa butandukanye bujyanye n’ibi bihe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 May 2020 Yasuwe: 1381

Shema Shikiro Richard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rich One,mbere yuko ajya gutura muri Amerika yabaga i Gikondo,aho yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2015,kuri ubu akaba yashyize hanze mixtape yise KUGASOZI igizwe n’indirimbo enye.

-Indirimbo enye zigize iyi Mixtape ni iyitwa 2020 ngo ikaba igaruka kuri uyu mwaka avuga ko waje ukakaye uteye n’ubwoba cyane kugeza naho wabafungiranye mu mazu ubuzima bwose bugahagarara.

-Indi yitwa SHORTCUT indirimbo yakoranye na GISA CYINGANZO,nayo ngo ikaba irimo ubutumwa bwo gushishikariza abantu gucika ku nzira za bugufi ngo kuko ntaho zabageza mu buzima ahubwo ko iyo ushaka gutera imbere ibanga ari ugukora cyane .

-Indirimbo ya Gatatu kuri iyi Mixtape ni KUGASOZI,yo ngo ikaba igaruka ku gasozi uyu muhanzi yuriye yise ubuzima bwa buri munsi buhoramo amananiza,ari ku
bw’iyo mpamvu avuga ko yihaye intego yo kuvugira abantu bose bari mu buzima
bushaririye nk’aho yavuye.

-Indirimbo ya kane ari nayo ya nyuma kuri iyi Mixtape ni iyitwa UYU MUNSI,iyi yo ngo akaba yarayikoranye n’umuraperi FIREMAN,ikaba ifite ubutumwa bushishikariza abantu ko umunsi wa none ari bwo bukire bakagombye kuba aribwo baha agaciro muri ibi bihe bya Coronavirus aho kugira ngo bararikire ibyo badafite.

Iyi Mixtape ngo indirimbo ziyigize zikoze mu njyana ya Hip Hop na Trap nkuko Rich One yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Akomeza kandi yavuze ko anateganya gukora amashusho ya zimwe muri izi ndirimbo,ndetse ngo akaba afite n’intego yo kujya ku rutonde rw’abahanzi basanzwe bakomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku isi yose muri rusange.