Print

Paulo Dybala yateje impaka kubera amagambo yavuze kuri Paul Pogba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2020 Yasuwe: 3840

Pogba na Dybala bakinannye mu mwaka wa 2015-16 batwarana ibikombe bibiri u Butaliyani ariyo mpamvu yatangaje ko yifuza ko bazongera gukina.

Paul Pogba na Dybala baguranye imipira mu mukino Juventus yatsinzemo United igitego 1-0,Old Trafford muri UEFA Champions League in 2018,bituma uyu mukinnyi yemeza ko uyu ariwo mupira w’agaciro kurusha izindi yaguranye n’abandi bakinnyi.

Dybala yabwiye urubuga rwa UEFA ati “Ntabwo nigeze mbona umupira nk’uyu.Iturutse mu ikipe ya Manchester United,ku muvandimwe wanjye Paul,nkunda cyane nk’umukinnyi n’umuvandimwe.

Nagize amahirwe yo gusangira ibihe byiza kandi ndizera ko tuzongera gukinana mu minsi iri imbere.”

Pogba na Dybala bakinanye neza muri Juventus ndetse hari ibihuha bivuga ko aba bombi bashobora kongera gukinana.

Amakuru avuga ko Pogba yifuza kongera gusubira muri Juventus yavuyemo agaruka muri Manchester United gusa hari n’andi avuga ko iyi kipe yo mu Bwongereza yifuza Paulo Dybala utagikunzwe cyane nyuma yo kuza kwa Cristiano Ronaldo.

Pogba w’imyaka 27 yagerageje kwitwara neza nyuma yo kugaruka muri Manchester United ariko uyu mwaka ntiyahiriwe kubera imvune.

Muri uyu mwaka w’imikino Paulo Dybala yatsinze ibitego 13 anatanga imipira 12 mu mikino 34 yakiniye Juventus muri uyu mwaka w’imikino.


Dybala na Pogba bari inshuti magara ubwo bakinanaga muri Juventus