Print

Umusaza yatashywe n’amarangamutima ararira abonye imodoka abakobwa be bamugeneye nk’impano[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 May 2020 Yasuwe: 14243

Umusaza yayobowe n’abakobwa be n’abandi bagize umuryango berekeza hafi y’imodoka nshya yari iparitse.Amaso ye ntiyashoboraga kwizera kubona ibyo abakunzi be bamuhaye nk’impano bityo bimutera gutungurwa cyane.

Video irambuye kandi yuzuye amarangamutima yasakajwe kuri Facebook n’umwanditsi umwe Fanelesibonge Ndlovu. Nk’uko iyi videwo ibigaragaza, abadamu beza bari bishimye ubwo berekaga papa wabo Toyota Hilux nshya. Bamujyanye mu garaje ryo mu rugo, baririmba indirimbo za gospel bashimira Imana.

Papa w’aba bakobwa bombi yagiye ahobera buri mukobwa n’amarira menshi mu rwego rwo kubashimira umuhate bagize wo kuba bamugenera impano y’imodoka.Birumvikana ko yagombaga gusuzuma imodoka ye nshya kugira ngo arebe niba byose bikora kandi yarishimye cyane igihe imodoka yari amaze kuyatsa.

Byari ibihe byamarangamutima gusa kuko abo bakobwa bombi banditse bifuriza se wabo kuryoherwa n’imodoka nshya bamugeneye nk’impano y’umubyeyi.Iyo Videwo yakunzwe cyane n’abantu benshi bashima abakobwa bato ku gikorwa cyiza bakoreye umubyeyi wabo.


Comments

12 May 2020

ariko narinziko muri abanyamwuga mwandika inkuru ntimuvuge aho byabereye namazina yabatanze impano nabayihawe ? ubwo umuntu yabwirwa niki ko atari inkuru mpimbano


11 May 2020

ababakobwa nabahehe? inkuru iracagase.