Print

Gasabo:Abakomerekejwe na Gerenade iherutse guturitswa n’umusore basezerewe mu bitaro bose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2020 Yasuwe: 864

Polisi yatangaje ko amakuru mashya ku iturika rya gerenade ryabaye ku 7 Gicurasi 2020 yerekana ko nyuma yo gusezerera barindwi (7) mu bari bakomeretse hagasigara bane (4), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi, abari basigaye na bo basezerewe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe.

kuwa 7 Gicurasi 2020 nibwo iyi gerenade yaturikiye mu nzu ikorerwamo imirimo y’ubwogoshi (Salon de Coiffure) iturikijwe na Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 y’amavuko wahise ahasiga ubuzima.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda kuri Twitter bugira buti "Mwiriwe,

Amakuru mashya ku iturika rya gerenade ryabaye ku 7 Gicurasi 2020 mu murenge wa Ndera, akarere ka Gasabo.

Nyuma yo gusezerera barindwi (7) mu bari bakomeretse hagasigara bane (4). Uyumunsi ku mugoroba nabo bane basezerewe mu bitaro bya gisirikare I Kanombe.

Mu gitondo cyo kuwa 08 Gicurasi 2020,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko uyu Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 wari ufite icyo gisasu atari mu mutwe w’iterabwoba nubwo bitaramenyekana aho yakuye iyi gerenade.

Yagize ati " Ni bya bindi umuntu ashobora gutoragura igikoresho nka kiriya gifite uburemere cyangwa akaba agifite akakitwaza ariko iperereza ry’aho yagitoraguye cyangwa yagikuye riracyakomeza n’inzego zirikora ziri kureba uko byagenze.Ikizava mu iperereza tuzakimenyesha abanyarwanda.

Igikomeye nuko bamwe bavuze byinshi hari abanditse ibintu byinshi n’abavugaga ko hapfuye abantu benshi,nicyo cyari gikenewe ngo abantu basobanukirwe bave mu byavuzwe ko ari umuntu waje ngo ahungabanye umutekano.

Abumvise iyo gerenade iturika nibahumure nta mutekano wahungabanye cyane,nubwo iyo ikintu gituritse bitari bisanzwe bihungabanya umutekano benshi bakibaza ngo habaye iki? abandi bakavuga ngo "Ntabwo mwamenye ko iwacu baje bakayihatera?".

CP Kabera yakomeje ati "Nibahumure ni Tunezerwe wari uyifite ari muri salon,uyibonye ati nsohokera muri salon,undi agisohoka iba iraturitse iramuturikana ahita anapfa,abandi barakomereka.Ntabwo ari umuntu waturutse iyo ngiyo ngo aje guhungabanya umutekano n’umuntu wari uje kwiyogoshesha muri uriya mudugudu wo muri Ndera.

Abantu nibabona umuntu uteye gutyo dore ko yari afite imiterere ye,abantu batangiye kubivuga n’umubyeyi we yamenyekanye arabivuga.Nibabona umuntu afite ikintu agenda akinisha kimeze nk’igisasu baba bakwiriy kubivuga hanyuma polisi igafasha."

CP Kabera yabwiye Abanyarwanda ko gutoragura icyo ubonye utanazi atari byo cyane ko iyo ukibonye ugakeka ko ari icyuma cyangwa igisasu ukwiriye gutanga amakuru ku nzego z’umutekano zikaza kureba kitaragira ingaruka mbi ku bantu.

Amakuru avuga ko Tunezerwe winjiranye iyi gerenade muri salon, yamaze kuyifungura itangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane ‘icyo kintu’ ihita imuturikana agisohoka.