Print

RDF yakozanyijeho n’ingabo z’u Burundi zayishotoye ku kiyaga cya Rweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2020 Yasuwe: 11386

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda (RDF) rivuga ko iyo mirwano yabaye ku wa gatanu tariki 8 yaturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi "binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru".

RDF ikavuga ko ubwo yarimo itegeka abo barobyi kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, "Abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF birangira nayo yirwanyeho".

Ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku mugaragaro kuri iki gitero cyo muri Rweru.

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze apfira muri ubu bushyamiraneo ndetse ngo n’abasiriare bo mu Burundi bashinjwa gutangiza imirwano bahise basubira mu gihugu cyabo.

Amakuru yiriwe acaracara mu binyamakurun’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.

U Burundi nabwo buvuga ko ingabo z’ u Rwanda zashakaga guta muri yombi aba barobyi ariyo mpamvu bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kuburizamo iki gikorwa.

Mu minsi ishize,Ingabo z’u Burundi zatangaje ko RDF yazigabyeho igitero ku birindiro byazo mu ijoro rya tariki ya 16 rishyira 17 Ugushyingo 2019,muri komini Mabayi mu Ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda ahegereye ishyamba ry’Ikibira.

Icyo gihe,Major Emmanuel Gahongano yatangarije radio televiziyo y’u Burundi [RTNB] ko "umutwe [wateye] wahise usubira mu Rwanda".

Amb. Olivier Nduhungirehe wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda yahakanye ibi birego by’u Burundi,avuga ko "atari ubwa mbere ibirego nk’ibi bidafite ishingiro u Burundi bubishinje u Rwanda.

Amb.Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC icyo gihe ko gushinja ibi u Rwanda "nta kimenyetso na kimwe biba biteye ikibazo".

Yagze ati: "Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe ko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe w’iterabwoba witwa FLN..."

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Igitero cy’i Mabayi mu Burundi bivugwa ko cyaba cyaraguyemo abasirikare barenge 15 b’u Burundi, ubutegetsi bw’u Burundi ntabwo bwatangaje umubare nyawo w’abiciwe muri iCYO gitero.

Perezida Nkurunziza nawe kuwa 06 Ukuboza 2020 nawe yashinje u Rwanda gutera u Burundi nubwo nta bimenyetso yagaragaje.

yagize ati "Abo baba bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho bya gisirikare n’u Rwanda bahungabanya umutekano ndetse n’uwo mu karere."

Perezida Nkurunziza yasabye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere irebwa n’umutekano gukora inshingano zayo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga areba umutekano n’amahoro.

Muri icyo gihe,u Burundi bwatangiye kurunda abasirikare ku mupaka wabwo n’u Rwanda ndetse umwe mu bayobozi b’iki gihugu yumvikanye avuga ko bagiye kwihorera.