Print

Mu rwego rwo kwereka abayoboke be ko ari we muntu nyawe w’ukuri watumwe n’Imana,Pasiteri yabasabye kunywa amazi avanze n’umuti wica imbeba

Yanditwe na: Martin Munezero 11 May 2020 Yasuwe: 2407

Pasiteri Mucyo Monyeki yabwiye abayoboke be kudatinya, ko uyu muti wica imbeba wakoreshwa mu bimenyetso n’ibitangaza, kandi ko umuntu wese urwaye akanywa amazi akoze muri uyu muti wica imbeba yakira.

Ariko, abayoboke b’itorero mu kwizera umushumba wabo, banyoye amazi avanze n’uyu muti wica imbeba wari wavanzwe n’uyu mu pasiteri.

Mu kuwunywa, nyuma y’iminota 30, benshi mu bawufashe batangiye gutaka kubera ububabare bwo mu igifu, bamwe batangira kuruka mugihe abandi batangiye kumva bacitse intege.

Mu bawunyoye bose, ubwo inkuru yandikwaga byari bimaze kwemezwa ko 8 muri bo bemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi 13 bajyanwe kwa muganga bakaba barembye cyane mu bitaro bitaramenyekana.

Pasiteri Mucyo Monyeki wanywesheje abayoboke be uyu muti yahise atabwa muri yombi, kuri ubu polisi ikaba ikomeje gukora iperereza kuri aya mahano.


Comments

nyakayiru 11 May 2020

Iki kiba ari ikimenyetso simusiga yuko amadini menshi akoreshwa n’abadayimoni.Ikibabaje nuko abayoboke bayo SATANI nabo abahuma amaso ntibashake idini y’ukuri,nyamara ihari.Muribuka Pastor uherutse gutera inda abayoboke be 20,ababeshye ko ari Imana yabimusabye kandi baremera.
Pastors nyamwinshi barya amafaranga y’abantu,basambanya abayoboke babo,etc...Byose bakabikora "mu izina ry’Imana".Muli Matayo 7:13,14,Yesu yerekanye ko abantu bantura mu madini y’ikinyoma aribo benshi.Niyo mpamvu niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Ikibazo nuko abantu bibeshya ko Imana yemera amadini yose.Birababaje.