Print

Kigali: Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bahakanye ibyo baregwa mu rukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2020 Yasuwe: 1880

Bose ni abasirikare bakinjira mu gisirikare b’ipeti rya ’private’, ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta akazi, bakekwaho gukora bari mu kazi ko gucunga umutekano.

Ibyo aba basirikare bashinjwa byabaye mu kwezi kwa gatatu bikorerwa mu gace gatuwe n’abaturage bugarijwe no kwimurwa binyuranyije n’ubushake bwabo.

Bose bagejejwe mu rukiko bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid -19, bari bicajwe mu buryo hagati y’umuntu n’undi hasigaramo metero irenga.

Ni nako byari byifashe ku bagize inteko iburanisha, abashinjacyaha, abunganira abaregwa ndetse n’abanyamakuru bari baje kumva urubanza.

Ubushinjacyaha bwavuye ko aba basirikare bashinjwa guhohotera abatuye mu Mudugudu wa Kangondo II, ahazwi nko muri Bannyahe.

Ku isonga ubushinjacyaha burega Pte Ndayishimiye Patrick na Nishimwe Fidel icyaha cyokurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwinjira mu nzu y’undi mu buryo butemewe n’amategeko, icyaha cyo kwiba n’icyaha cyo guta izamu no kudakurikiza amabwiriza y’izamu.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare Pte Ndayishimiye Patrick na Nishimwe Fidel bataye akazi aho bari babashyize, mu ijoro bakajya muri kangondo ya II. Abo basirikare babiri baregwa no ku matariki anyuranye ko bajyaga muri aka kagali, bakinjira munzu z’abagore, abagabo bahasanze bakabakubita hanyuma bagasambanya abo bagore ku gahato.

Abandi basirikare batatu, n’umusivile umwe, ubushinjacyaha buvuga ko bubakurikiranyeho ubufatanyacyaha kuko basigaraga hanze bacungira umutekano ababaga binjiye m unzu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Ubushinjacyaha bukavuga ko n’ubwo abaregwa batari bazi amazina y’ababakoreye ibyaha, ariko bajyanwe mu kigo cya gisirikare babagamo bakababereka bari kumwe n’abandi basirikare benshi, buri wese akagenda akora ku wo yabonye.

Ubushinjacyaha bukanagaragaza urutonde rw’abatangabuhamya barenga 10 bavuze uruhare rw’abo basirikare. Aho ni na ho buhera buvuga ko abaregwa bakekwaho gukora ibyaha bikomeye, bityo bagasabirwa kuba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku byaha baregwa. Bose uko ari 6 bahakanye ibyaha baregwa.

Ndayishimye Patrick ufatwa nk’uwaruyoboye bagenzi be, yahakanye ibyaha aregwa avuga ko nta kuntu yasambanya umugore ufite umugabo buri munsi ataramwirukana, yanongeyeho ko abo bamuregana nawe bamwe ari bwo bari bakirangiza amasomo ya gisirikare bataratangira akazi.

Yavuze ko mu matariki bamuregaho yo mu kwa gatatu atigeze ajya Kangondo ya II, ko gusa yari asanzwe atembererayo. Yavuze ko yahaherukaga mu kwezi kwa 1 n’ukwa 2 kandi atari ku kazi.

Naho Mugenzi we Nishimwe Fidel we yabwiye urukiko ko yasoje amasomo ya gisirikare tariki ya 29/2, akagera mu kigo I Kami tariki ya 4/3, aho yamaze ibyumweru 2 aruhuka. Bagenzi babo basigaye nabo bavuze ko batigeze bajya muri ibi byaha baregwa.

Umusivili umwe wari witabye urukiko Ntakaziraho Donati, yahakanye ibyaha aregwa, avuga ko atari kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi hamwe n’aba basirikare kuko atari abazi.

Gusa yashinje Pte Patrick Ndayishimiye ko yamubonye akubita abasore babiri yabicaje hasi, ubwo yari ku irondo mu kagari atuyemo ka Kangondo ya II, ariko ahakana ko atabonye aba basirikare bafata abagore ku ngufu.

Umwunganizi w’abaregwa yavuze ko nta kintu na kimwe kigaragaza intego yo kurema umutwe w’abagizi ba nabi aba basirikare bari bafite. Bityo ko nta mpamvu n’imwe ubushinjacyaha bugaragaza bubahamya iki cyaha.

Ku cyaha cyo guta izamu, yavuze ko kuba iperereza ry’igisirikare ritarigeze rimenya ko habayeho guta akazi, ibyo ubushinjacyaha buvuga bitaba impamvu zikomeye zishingirwaho mu kubarega iki cyaha.

Ku cyaha cyo gusambanya ku gahato, yavuze ko ukurikije uko iperereza riteye, bemeranya n’ibyo ubushinjacyaha bwabonye, ashingiye ku biri mu nyandiko mvugo by’abakorewe ibyaha, aho asanga ko iperereza rigikomeje rikazagaragaza ibimenyetso byisumbuyeho bishinja cyangwa bishinjurwa.

Buri wese mu barerwagwa nawe yagiye atanga impamvu asanga akwiye gufungurwa byagateganyo. Bose bahurije ko aho baba hazwi ko baboneka igihe cyose urukiko rwabakenera, kandi ko barekurwa by’agateganyo bakabasha kubona imiryango yabo.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko nyuma y’impamvu zikomeye zagaragajwe, rwazafata umwanzuro wo kubafunga mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo hategurwe urubanza, by’umwihariko kuri Pte Ndayishimiye we ukaba waba umwanya mwiza wo kugira ngo yitekerezeho adakomeza gukora ibyaha. Muri 2018 na bwo yari yahamwe n’icyaha cyo guhishira ibintu byibwe.

Mu rukiko hasomwe amazina y’abantu 20 bashinja aba basirikare n’umusiviri umwe, ubuhamya bwa buri umwe ntabwo buratangira kumvwa.

Havuzwe amazina y’abagore n’abakobwa bavuga ko basambanyijwe ku ngufu, n’abagabo n’abasore bakubiswe mu bikorwa byitirirwaga gucunga umutekano.

Bamwe mu baregwa bemeye ko habayeho gukubita abaturage bikomeye kuko hari abashinjwaga ubujura no gufatanwa urumogi.

Abaregwa bose bahakanye icyaha cyo gufata abagore ku ngufu, umwe muri bo yavuze ko uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina bari babyumvikanye.

Abagore batanze ubuhamya mbere, babwiye bimwe mu binyamakuru uburyo basambanyijwe ku ngufu ndetse n’abagabo bagakubitwa bikomeye.

Aba basirikare, bamwe bavuga ko mu gihe ibyo byaha byakozwe batigeze bagera muri ako gace, kandi batigeze bakorana bityo n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagihakana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu baregwa, Pte Nishimwe yasambanyije umugore ku gahato amusanze mu nzu ye, abandi basirikare batatu n’abanyerondo babiri bamucungiye umutekano hanze.

Buvuga ko ibi byakozwe nyuma yo gukubita abandi bagore bari hafi aho.

Abaregwa batanze ingingo zitandukanye basabwa kurekurwa by’agateganyo naho ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abaregwa ku itariki 13/5/2020.