Print

COVID-19: Abantu 3 bashya bakize Coronavirus mu gihe habonetse undi murwayi umwe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2020 Yasuwe: 716

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020,hafashwe ibipimo 574,bigaragaramo umuntu umwe gusa wanduye Coronavirus mu Rwanda.Umubare w’abakirwaye n’abantu 133.

Kuri uyu wa Kabiri kandi hakize abantu 3 bashya bituma umubare w’abamaze gukira uba abantu 153.Umubare w’abamaze gukira uruta abakirwaye.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Mu minsi ishize,Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yibukije Abanyarwanda ko ari abagenerwabikorwa bakanaba n’abafatanyabikorwa mu kwirinda mo kurwanya COVID-19, abasaba kubigiramo uruhare bubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda.

Yagize ati: “Abaturage baributswa ko ari abagenerwabikorwa mu by’ubuzima ariko cyane cyane ni n’abafatanyabikorwa bafite uruhare mu byo tubakorera. Nta bwo inzego z’ubuzima, iz’umutekano n’abandi bose bashyira ingufu mu gusaba ko ingamba zifashwe zubahirizwa babyishoboza bonyine abagenerwa ibikorwa batabigizemo uruhare”.

Yavuze ko inzego z’ubuzima n’abashinzwe umutekano bataboneka kuri buri rugo ngo bagenzure ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi yubahirizwa ariyo mpamvu abanyarwanda bakwiriye kumva ko ari inyungu zabo kwambara agapfukamunwa,gukaraba intoki kenshi no kwirinda kwegerana.

Yagize ati: “Nta waza ngo abone umuntu umuhagararaho, kubahiriza amabwiriza ni mu nyungu zacu. Nta bwo byashoboka ko haboneka umusirikare uhagarara kuri buri rugo rw’umuturage ngo amubwire kwambara neza agapfukamunwa.

Tugomba kubyumva ko uwanduye iyo ndwara aba afite ibyago byinshi byo kwanduza benshi mu bamuri iruhande, abamwegereye, umuryango we. Nta nyungu iri mu kutubahiriza amabwiriza”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije, yavuze ko nubwo habayeho gukomora abantu batagomba kwirara kuko koronavirusi igihari.

Ati: “Kugeza ubu ntiturabona ubwandu bukwirakwira mu Gihugu ngo usange tubona uwanduye utazi uwamwanduje, umuntu atakimenya uwamwanduje. Icyo gihe icyorezo cyaba cyasakaye ahantu hose. Si ko bimeze turacyameze neza. Mu kanya gato bishobora guhinduka hatagira uwirara ngo habayeho gukomora indwara ntigihari, irahari mbisubiremo.”

Yongeyeho ko no mu bihugu abagerageje kudohora bakirara imibare yiyongereye kubera ko bari badohoye ku ngamba zari zafashwe mbere. Ati: “Tugomba kwirinda, bitabaye ibyo biramutse bibaye ingamba zakongera gufatwa kandi atari ho tugomba kuganisha ibintu.”

Dr. Ngamije kandi yagaragaje ko ubwandu buke bukigaragara buboneka mu bashoferi ba za rukururana ariko ko iryo tsinda ririmo gukurikiranwa nta kibazo biteye.

Ati: “Abarwayi barimo kugaragaraho ubwandu ni itsinda turimo gukurikiranwa kuva twarimenya kuva mu matariki 20 Mata, ni abashoferi ba za rukururana, ku buryo iyo binjiye inzego z’umutekano zirabaherekeza zikabageza aho tubacumbikira.

Iyo bukeye tukabafata ibipimo, bagakora akazi kabo ko gupakurura imizigo bazanye ubundi niba ari abanyamahanga bagasubirayo, Abanyarwanda banduye duhita tubanjyana aho tubacumbikira tukabitaho. Abanyamahanga ibisubizo bisohoka akenshi bagiye ariko tukabimenyesha ibihugu byabo mu nzira ziteganyijwe kugira ngo ayo makuru tuyatange”.