Print

Nizeyimana Olivier wari inkingi ikomeye ya Mukura VS yeguye ku mirimo yo kuyiyobora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 May 2020 Yasuwe: 1064

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020, nibwo Umuyobozi wa Mukura Victory Sports, Olivier Nizeyimana, yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 8 ari Perezida Wayo.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter,Mukura VS yagize iti "Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura Vs n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier wari prezida wa Mukura VS weguye ku mpamvu ze bwite.

Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana.

Ku ngoma ye,Mukura VS yabashije kongera gutwara igikombe cy’igihugu nyuma y’imyaka 26 itabigeraho ubwo yatsindaga Rayon Sports kuri penaliti muri 2018.

Olivier yari afatiye runini iyi kipe,kuko niwe wagenaga ubuzima bwa buri munsi bwayo ku buryo byageze naho bigora kumutandukanya nayo.

Uyu mwaka Mukura VS yahuye n’ibibazo bikomeye by’amikoro, byayiviriyemo ko kugeza ubu imaze amezi 7 idahemba abakinnyi.

Iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Huye na Kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Express ya Olivier Nizeyimana,iheruka guhemba mu Ukwakira 2019.

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira iyi kipe batangaje ko biteguye kwandikira Federasiyo zabo ngo zibe zabishyuriza kubera ko ubuzima bari kubaho mu Rwanda bumeze nabi kandi barazanywe bizeza kuzahembwa neza.

Amakuru avuga ko Olivier Nizeyimana atigeze yishimira uburyo akarere ka Huye ndetse n’abandi bantu muri iyi kipe bagiye bafata ibyemezo byasubizaga Mukura VS inyuma.

Aha harimo ko inkunga yemeye gutanga yayitangiraga ku gihe mu gihe akarere kakomezaga guseta ibirenge mu gutanga iyako bikarangira izina rye ari ryo rihangirikiye.

Kuwa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 mu Mujyi wa Huye,nibwo Nizeyimana Olivier wari usanzwe ayobora Mukura VS yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe.

Abanyamuryango 82 bari bitabiriye inteko rusange uwo munsi bose baramutoye, bemeza ko akomeza kubayobora indi myaka 4, isanga indi 8 yari amaze ari umuyobozi wayo.


Comments

BAJYANAMA 13 May 2020

Olivier, sigaho kwegura. Sinzi niba haba hari umuntu wabikugiriyemo inama cyangwa ari byavuye kuri wowe ubwawe. Ndabizi ikipe iravuna. Byose ni umuhamagaro , ni ukwitanga. Sinkuzi, na Mukura nyiheruka cyera cyane, ubanza nawe Olivier wari ukiri umwana, cg utaravuka. Muri za 81; Ariko nayoboye ikipe. Ndabizi. Mubuzima hari ibintu bigira umuntu UMUNTU; Hari ugukora ukagera kuntego, hari ukubaho mu buzima bwitwa ubwawe bwite, ariko ukanaba mugari, ntiwereba, ukagira ibikorwa utanafitemo inyungu, ariko bifitiye abandi akamaro. Ni ukaba igihugu. Ibyo rero biraguherekeza mu bizima bwawe. Bikakugira uwuriwe. Iyo hagize ubona Olivier, hari indorerwamo amubonamo. Bitandukanye n’uko wenda babonaga MAHENGA. Komite niyegere AKARERE, n’abandi baterankunga, maze bige ukuntu buri wese icyo yemeye agikora kandi ku gihe. Birababaza kugira ikipe , maze ukabona abakinnyi babayeho nabi kandi wowe ntako utagira. Bigatuma uhangayika kandi ubundi nawe wagakoze nk’abandi, ukigira mubyawe, ibibazo ukabigabanya. Ariko mureke GUSENYA. AKARERE N’abandi bisubireho, mwubake ikipe. Ni ishyaka rya BUTARE YOSE UKO YAKABAYE. MUSIGEHO RWOSE.