Print

Tshisekedi yasimbuje Kamerhe wari umukuru w’ibiro bye watawe muri yombi ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2020 Yasuwe: 1395

Vital Kamerhe yari akomeye muri politike ya DR Congo ndetse ishyaka rye ryafashije Perezida Tshisekedi kugera ku butegetsi mu matora yo mu 2018.

Ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa leta ugera hafi kuri miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika yari agenewe gahunda y’ibikorwa-remezo ijyanye no kwizihiza iminsi 100 ya mbere Perezida Tshisekedi yari amaze ku butegetsi.

Bwana Kamerhe ahakana ibyo aregwa.

Umwanya we ubu wafashwe n’uwari umwungirije Désiré Cashmir Kolongele, ubu akaba ari we mukuru w’ibiro bya perezida, nkuko bikubiye mu itangazo ry’umuvugizi wa Bwana Tshisekedi ryasomwe ejo ku wa kabiri kuri televiziyo y’igihugu.

Kuva ku itariki ya 8 y’ukwezi gushize kwa kane, Bwana Kamerhe afungiye muri gereza ya Makala yo mu murwa mukuru Kinshasa nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha . Ubusabe bwe bwose bwo kuba arekuwe by’agateganyo bwateshejwe agaciro.

Abayoboke b’ishyaka rye rya ‘Union pour la Nation Congolaise’ (UNC) bavuga ko ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politike.

Kamerhe ushinzwe ibiro bya Perezida Tshisekedi aregwa kunyereza amafaranga yari yatanzwe ngo akoreshwe mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo.

Muri icyo gihe cy’iminsi ijana, nta Guverinoma yari yagashyizweho muri Congo.

Uyu mugabo wari wahuje imbaraga na Tshisekedi mu 2018 ngo babashe gutsinda amatora, byari byitezwe ko azasimbura Tshisekedi mu 2023.

Urukiko rwavuze ko bitewe n’uburemere bw’ibyaha Kamerhe ashinjwa no kuba hari ibimenyetso bikomeye bimushinja, agomba gukomeza gufungwa kugira ngo iperereza rikorwe neza.

Reuters yatangaje ko Kamerhe atemera ibyo ashinjwa ndetse avuga ko atari we wari ushinzwe gukurikirana uko amafaranga yatanzwe akoreshwa.

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa zivuga ko gufunga Kamerhe ari uburyo Tshisekedi ari gukoresha agaragaza ko yiyemeje kurwanya ruswa yari yaramunze igihugu kubwa Joseph Kabila yasimbuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko yanyereje amwe mu mafaranga angana na miliyoni 304 z’amadolari yari yatanzwe ngo yubake ibikorwa remezo. Bivugwa ko ayo mafaranga amwe yagiye yishyurwa sosiyete zitabaho nk’aho bishyuye miliyoni 47 z’amadolari yo kujya kubaka inzu zo guturamo mu buryo rusange na miliyoni 10 z’amadolari yari ateganyirijwe kugura imiti.

Vital Kamerhe yabaye umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi kuva mu kwezi kwa mbere 2019.

Vital Kamerhe ni muntu ki?

Ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza ya Kinshasa mu 1984, nibwo Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi yatangiye politiki mu ishyaka UDPS ryari irya Étienne Tshisekedi wa Mulumba.

Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta. Bikekwako yaba yari ashyigikiye Perezida Mobutu Sese Seko nubwo yagiye aba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila nabwo yahawe imyanya itandukanye ya politiki.

Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, nawe atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishinga amategeko.

Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila Kabange.

Mu 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, avuga ko guverinoma yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri "operations Umoja Wetu" mu burasirazuba bwa Congo, itabimenyesheje Inteko.

Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we, mu 2011 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, aratsindwa ku majwi 7% yabonye.