Print

Umubare w’abakize Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho 11 mu gihe umwe ariwe wayanduye kuri uyu wa Gatatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2020 Yasuwe: 861

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020,hafashwe ibipimo 866,bigaragaramo umuntu umwe gusa wanduye Coronavirus mu Rwanda.Umubare w’abakirwaye n’abantu 123.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Mu mpera z’ukwezi gushyize ndetse n’intangiriro z’uku kwezi, imibare y’abanduye Coronavirus mu Rwanda yariyongereye bitewe n’abashoferi b’amakamyo bambukiranya imipaka yo muri EAC, n’abo bakorana bagaragaje ubwandu ku rwego rwo hejuru.

Ku munsi w’ejo tariki ya 12 Gicurasi 2020,ku nshuro ya Mbere nyuma yo kwaduka icyorezo cya COVID-19, abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bateranye basuzuma uko iki cyorezo gihagaze mu bihugu bigeze uyu muryango. Iyi nama yagiye isubikwa mu bihe no mu buryo butandukanye ntiyagaragayemo abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi.

Ikibazo cy’abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka mu karere ka Afirika y’Iburasirazuba cyafashe umwanya w’ingenzi mu myanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri.

Imyanzuro ibiri kuri 15 yafatiwe muri iyo nama yari iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari na we uyuboye umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba muri iki gihe,yagarutse kuri iyo ngingo.

Abakuru b’ibihugu banzuye ko gusangira amakuru ari ingenzi mu bihe by’amage by’umwihariko mu gihe nk’iki cy’icyorezo cya covid 19 basaba abaminisitiri bashinzwe ubuzima,ubucuruzi,ibikorwa remezo n’abashinzwe EAC kurangiza no gutangiza gahunda y’ikoranabuhanga igamije gukurikirana no kugenzura icyorezo cya COVID-19 mu bashoferi b’amakamyo n’abo bakorana,kugira ngo ihite ikoreshwa n’ibihugu bigize uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu kandi basabye imboni zo kurwanya COVID-19 mu bihugu bigize EAC kwiga no kunoza uburyo bwo gupima abashoferi mbere y’uko bahagurika ndetse na buri byumweru 2 bagatanga raporo ku bakuru b’ibihugu .

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bakuru b’ibihugubitabiriye iyi nama, yagaragaje ko ikibazo cy’amakamyo yambukiranya imipaka gikwiye kwitonderwa ndetse yerekana ko ari cyo cyatumye imibare y’abarwaye koronavirusi mu Rwanda yiyongera.

Yagize ati “Imibare ya nyuma yagiye yiyongera ni iy’abatwara amakamyo.Ni yo mpamvu dushishikajwe no gukorana n’akarere kugira ngo turebe uburyo buhamye twahangana n’iki kibazo “

Ikindi kitaweho cyane nk’uko bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ni ukuzahura ubukungu.

Nyuma yo kubona ko inzego z’ubukungu z’ingenzi nk’ubuhinzi,inganda,ubukerarugendo n’izindi, zagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19, abakuru b’ibihugu batanze umurongo ko ibihugu bigomba gushyira imbere gahunda zigamije guteza imbere ikorwa ry’ibintu by’ingenzi nk’ibikoresho byo birimo udupfukamunwa,imiti isukura intoki,amasabune,ibiribwa,imashini zongera umwuka nk’uburyo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Abakuru b’ibihugu basabye ibihugu bigize uyu muryango korohereza abahinzi borozi gukomeza ibikorwa byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 na nyuma yaho, gutera inkunga ibikorwa byo kongerara agaciro umusaruro nk’uburyo bwo kuziba icyuho ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse guhangana n’ingaruka byasigiwe na COVID19.

Perezida Kagame yashimangiye ko gutahiriza umugozi umwe ari byo bizatuma ibihugu bigize EAC bitsinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Ntagushidikanya, iki ni igihe gikomeye mu karere kace ndetse no ku isi yose muri rusange.Turakora uko dushoboye ngo tugabanye ingaruka ku bukungu ku baturage bacu ari na ko turinda ubuzima bwabo.Ariko nk’uko mwabivuze banyakubahwa, ibi bizarushaho gutanga umusaruro nidufatanya. Guhashya iki cyorezo bisaba gukurikirana imigendekere y’ubucuruzi mu karere kacu, dukorana n’abikorera. Aya ni yo mahame y’ingenzi nshaka gutindaho uyu munsi. Iyo umwe mu banyamuryango agizweho ingaruka n’iki cyorezo, twese tuba twugarijwe. Niyo mpamvu tugomba gutahiriza umugozi umwe."