Print

Madamu Uwizeye wongerewe umwuka arwaye COVID-19 yashimye Imana cyane nyuma yo gukira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2020 Yasuwe: 5443

Mu mafoto menshi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga,Uwizeye Vivine wagize umwihariko wo kongererwa umwuka ubwo yari amaze kwandura Coronavirus,yagaragaye yishimye cyane ndetse ashimira Imana yamurokoye iyi ndwara yahitanye abantu benshi ku isi.

Miss Vivine yazamuye amashimwe menshi nyuma y’aho yemerewe gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kugaragaza ko yakize neza Covid-19.

Mu butumwa bwa mbere yashyize kuri status ye ya WhatsApp yagize ati “warakoze Mana.Allelua”.

Mu bundi butumwa yagize ati “Now at Home.Shimwa Mana.”

Miss Viviane ni we murwayi wamenyekanye bwa mbere ko yongerewe umwuka mu Rwanda mu banduye iki cyorezo cya COVID-19.

Muri aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi,Vivine Uwizeye yagaragaye afashe ikemezo yahawe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyemeza ko yakize neza COVID-19.

Uyu mubyeyi akize nyuma y’ibihuha byakwirakwijwe ko yapfuye nyuma y’iminsi mike atahuwe, ariko Minisiteri y’Ubuzima yahise inyomoza ayo makuru igaragaza ko ari muzima kandi ari koroherwa.

Inkuru ya Miss Viviane yakwirakwiye nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel atangaje iby’umuturage wo mu Gatenga muri Kicukiro, wasanganwe COVID-19,kandi yari anafite akabare mu rugo yakiriragamo abantu.

Kuva icyo gihe Abaturarwanda batandukanye bifuje kumenya uwo ari we, n’aho atuye aza gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo aho atuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro harindwaga n’inzego z’umutekano hirindwa ko abaturanyi yaba yarahuye nabo baba barimo uwanduye na we akanduza abandi.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, yakoze ibishoboka byose ngo abatuye muri ako gace babone iby’ingenzi bakeneye byose batavuye mu ngo, kugeza igihe byagaragaye ko nta murwayi mushya uri muri ako gace.