Print

Ingabo za Zambia zafashe tumwe mu duce twa Congo

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2020 Yasuwe: 4906

Ni amakuru Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahamirijwe n’abayobozi bo muri turiya duce, bemeza ko hashize amezi akabakaba abiri ingabo za Zambia zaratwigaruriye. Mwila Lambert, umuyobozi mu gace ka Muliro aganira na RFI yagize ati:

Ndemeza ko abasirikare ba Zambia bakambitse i Kalubamba. Kajugujugu ziguruka hejuru yacu incuro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi. Bamaze gufata ibirometero 15 biri ku butaka bwa congo.

Mu gace ka Pweto, ho ngo ingabo za Zambia ntabwo zirambuka umupaka ngo zijye ku butaka bwa Congo Kinshasa, gusa ngo hashize icyumweru kirenga Zambia yarashyize abasirikare benshi n’ibimodoka by’intambara ku mupaka uyigabanya na Congo.

Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Pweto ivuga ko ibyo Zambia yakoze biteye abaturage ubwoba bwinshi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo abagize Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi Congo bari mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gilbert Kankonde, yavuze ko ubushyamirane bugikomeje ku mupaka ugabanya Congo na Zambia, bitewe na Zambia ishaka kwiyomekaho agace ka Congo.

Inama yanzuye ko “hongerwa ibikoresho bya gisirikare mu duce twa Moba na Pweto hashingiwe ku makuru y’uko Zambia yashyize ibikoresho bya gisirikare ku mupaka wacu.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Joseph Malanji, yavuze ko nta nyungu Zambia ifite mu gutwara ubutaka bwa Congo ashimangira ko ibivugwa atari ukuri. Aganira na RFI yagize ati:

Ntabwo ari ukuri, bafite amakuru atari yo. Ingabo za Zambia ntabwo zambutse umupaka, ziri imbere mu gihugu cyacu. Ingabo ziri gukora irondo ku mupaka kubera ikibazo cy’umutekano muke uhari.

Mu mezi abiri ashize, ingabo za congo zinjiye muri Zambia, zitera imidugudu zisahura ibiryo. Ntabwo tuzi niba bari abasirikare ba Congo cyangwa inyeshyamba. Ubu abategetsi ba Congo ni bo bagomba kugenzura abo bantu abo ari bo.

Zambia ifite abaturanyi umunani basangiye imipaka, kandi nta kibazo ifitanye na barindwi muri bo. Ntabwo dushishikajwe no kwigarurira ubutaka burenze imipaka yacu.

Ubushyamirane hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’iza Zambia, bwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Si ubwa mbere ingabo z’ibihugu byombi zishyamirana, kuko muri 2011 ubushyamirane bwasize ingabo za Zambia zirukanye Polisi ya Congo n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ahitwa Moliro zihashinga ibendera ry’igihugu cyazo.


Comments

18 May 2020

buriya bingereka ko natwe nk,urwanda ibihugu byadutwaye ubutaka burya twabugaruza kuko igihugu cyacu nigito kandi turibenshi aho gukorera ntaho.


Emmanueli Aime 14 May 2020

Ariko ndumva natwe twatekere tukibuka aharahacu igihe mbanza ariki.