Print

Terry Gobanga yafashwe ku ngufu n’abagabo 3 ku munsi w’ubukwe bwe

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2020 Yasuwe: 7699

Terry Gobanga – icyo gihe wari uzwi ku izina rya Terry Apudo – ku munsi w’ubukwe bwe, abavandimwe n’inshuti bahageze bategereje umugeni Terry ariko ntiyaboneka ndetse nta numwe wari uzi aho ari, ndetse nta n’uwigeze atekereza ko yashimuswe agafatwa kungufu akaza kujugunwa ku muhanda nk’intumbi mu birometero byinshi uvuye murugo rwabo.

Ni ibintu byahinduye ubuzima bwa Terry Gobanga, kugeza magingo aya ukibana n’inkovu z’ahahise nubwo yaje kubyakira ubu akaba ameze neza.

Terry avuga ko gahunda y’imihango yubukwe bwe yari yarateguwe neza, ikomeye cyane kandi yagombaga kuba myiza cyane, akaba aribyo yibuka, ati:

Ndi umupasiteri, mfite abayoboke b’itorero ryanjye batari bake, kandi hari inshuti ndetse n’abantu bo mu gace dutuyemo, no ku ruhande rw’umugabo wanjye. Twagombaga gusezeranira kuri katedrali nkuru ya All Saints Nairobi, muri Kenya. Nari nakodesheje umwambaro w’ubukwe mwiza.

Ikibabaje ni uko iryo joro ryabanjirije ubukwe, Terry yavumbuye ko afite imyenda y’umugabo we, nka karuvati n’ibindi kandi byari ngombwa ko bigera ku mugabo, bityo inshuti bari kumwe iryo joro yiyemeza kuzinduka ijyana iyo myenda mbere y’uko ubukwe butangira, bikaba byarabaye ngombwa ko Terry bazindukana amuherekeje ngo amugeze kuri bisi.

Ariko mu nzira ataha, yanyuze ku mugabo wicaye imbere y’imodoka, ahita amuterura amujyana inyuma mu modoka ahobabika ibikoresho ibintu avuga ko byabaye mu masegonda, kandi imbere mu modoka hari abandi bagabo babiri maze mu buryo butunguranye imodoka ihita ifatiraho. Terry yagize ati:

Banyambitse umwenda mu kanwa ubwo nagendaga mvuza induru sambaguza amaboko n’amaguru mvuga ngo bandekure k’umunsi w’ubukwe bwange hanyuma nibwo bankubise ikofi yambere ndetse umwe muri bo anasaba kumvikana nabo cyangwa ngapfa.

Terry yibuka ko abo bagabo bamusambanyaga umwe umwe. Avuga ko yumvaga agiye gupfa, ariko yarwaniraga ubuzima bwe, yibuka ko umwe mu bagabo wari utwaye imodoka, yayihagaritse, kandi byari amayeri yo kumusambanya ku gahato.

Yafunguye ipantaro akuramo igitsina cye agihatira mu kanwa, maze kumenya ko ntayandi mahitamo nahisemo gusigira uwo mugabo ikimenyetso gihoraho, narumye igitsina cye ndagikomeretsa nawe avuza induru bikabije.

Hashize amasaha atandatu ashimuswe, umwana umwe wacaracaraga yamubonye ajugunywa hanze y’ imodoka, avuza induru abantu baza kumutabara, avuga ko yabaye nkaho yapfuye .Nuko rero abapolisi bagezeyo bemeza ko yapfuye bamupfuka igitambaro nk’aho yapfuye niko kumujyana kumubika aho bashyira imirambo. Terry yagize ati:

Ntabwo nari meze neza kubera ko nari mpfutse igitambaro, nagize ubwoba ni bwo umupolisi yavuze ati ni muzima, maze bahindukiza imodoka banjyana mu bitaro ntangira kuvurwa ubwo.

Terry yageze mu bitaro nta bwenge afite, ku buryo amaze kumenya bwa mbere yarize gusa atanga amazina y’ubukwe n’ubukwe, yari yabyimbye umubiri wose, kandi byongeye afite igikomere kinini mu nda kubera igikomere cy’icyuma yari yatewe.

Umukunzi we, umuryango ndetse n’itorero bari batangiye guhangayikishwa nuko umugeni atagaragara, abantu bakaba batari kumubona bayobewe icyo gukora. Nyuma nibwo baje gutungurwa bamaze kumenyeshwa ibyamubayeho, Terry ati:

Ndibuka igihe yambonaga umukunzi wanjye yishimiye kunyitaho, kugeza igihe nashoboraga gukira, Umugabo wanjye yari yitwaje imyenda y’ubukwe yanjye, kandi yavugaga ko agishaka kundongora atitaye ku byari byambayeho byose.

Terry avuga ko mu bitaro yakiriye amakuru avuga ko atazashobora gusama kubera icyuma cyamennye nyababyeyi, usibye ko yavuwe hakoreshejwe uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse akanarinda kwandura virusi itera SIDA.

Terry yibuka ko yumvaga ari amakosa ye, kandi mu bitaro yasabaga imbabazi umukunzi we ariko umukunzi we n’abandi bamuremaga umutima. Amezi arindwi nyuma yo gufatwa ku ngufu, muri Nyakanga 2005, Terry yarashyingiwe, buhoro buhoro we n’umukuzi we urukiundo rugenda rusubira ku murongo nk’uko rwahoze mbere y’ibyababayeho.

Nyuma y’iminsi 29 bashyingiranywe, Terry yibuka ko inzu bahisemo kubamo nk’umugabo n’umugore yari ikonje cyane ku buryo umugabo we yacanye imabura y’amakara kugira ngo ayirinde ubukonje, Terry avuga ko nyuma yo gufungura, umugabo we yashyize imbabura mu cyumba cyabo, kimaze gushyuha bihagije ayivanamo ayishyira hanze.

Iryo joro, mu gihe yari asinziriye, umugabo we yatangiye kugira ikibazo cyo guhumeka, na Terry nawe atangira kugira ikibazo cyo guhumeka. Nyuma y’igihe gito, umugabo we ntiyashobora guhumeka, Terry arwana no guhamagara abaturanyi ngo babafashe, ari nabo babafashije kubageza ku bitaro, bose bameze nabi.

Umugabo wanjye yapfuye muri iryo joro azize urwo urupfu kubera ko yari yahumetse ubumara bwa Carbone monoxide, umwuka wavuye mu ziko ry’amakara mu cyumba cyacu, maze umuganga ambwira ko nagize amahirwe yo kubaho kuko nanjye nari nahumetse umwuka w’ubwo burozi.

Terry yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe akita Crawling out of the Dark. Kuri ubu umubano wabo uratuje kandi yemewe mu muryango w’umugabo we, nubwo hashize imyaka 12 ashyingiwe bwa kabiri, akavuga ko afite impamvu zose zo kumwenyura no gushimira Imana yamurinze iteka, kandi ko yababariye abamufashe ku ngufu, nubwo batigeze bafatwa na polisi.