Print

Umubyeyi yashoye umwana we mu busambanyi kugira ngo babone amafaranga yo kubatunga

Yanditwe na: Martin Munezero 14 May 2020 Yasuwe: 5846

Ubukene n’inzara bikomeje kwibasira abatari bacye hirya no hino ku isi biri gutuma ababyeyi bamwe na bamwe bafata imyanzuro igayitse bagakora amahano, aho bishobora mu bikorwa bitemewe birimo gukoresha abana babo babashora mu busambanyi, gusabiriza mu mihanda n’ibindi byinshi kugirango babone amaramuko.

Faceofmalawi dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore uvugwaho aya mahano wari umwaka wa mbere agiye muri ubwo bucuruzi, kandi ko icyatumye atangira ibyo bikorwa kwari ukugirango abone ikimutunga n’abana be babiri yasigiwe n’umugabo we bamaze myaka 8 batandukanye.

Uyu mwana w’umukobwa washowe mu busambanyi ngo umuryango ubone ikiwutunga, asobanura neza uko byagenze ngo abyinjiremo, aho agira ati:

Mama wanjye niwe wabinshoyemo. Yamfataga kenshi akaba yanjyana hanze yo mu rugo kujya gusambana kandi njye sinumvaga mbishaka. Nta yandi mahitamo nari mfite ahubwo nagomabaga kubikora kubera ko niho havaga amafaranga yo kutugaburira ndetse nayo kutwishyurira ishuri, kugeza ubu nari maze kuryamana n’abagabo 27 kuva ntangiye gukora ako kazi. Hari imiti mama yampaga kenshi nyuma yo kuryamana nabo bagabo.

Nyuma y’aho aya makuru amenyekaniye, uyu mubyeyi Nkenchi Uzor yaje kugenzurwa ngo azabifatirwemo, nuko baza kumufatana umugabo witwa Festus Azubuike w’imyaka 47, aho yari mu mupangu wo gusambana na wa mukobwa nuko agasigira amafaranga uwo mugore.

Polisi ivuga ku buremere bw’iki cyaha, yavuze ko uyu mugore agomba kugezwa imbere y’ubutabera akaryozwa aya marorerwa yakoze ayakorera umukobwa we kandi ukiri na muto, mu igihe ibizamini by’isuzumwa ku mwana bizaba birangiye.