Print

Umunyamakuru Théoneste Nsengimana wa UMUBAVU TV yagizwe umwere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2020 Yasuwe: 3971

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro rwatangaje ko nyuma yo kumva impande z’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa, rusanga nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyaha kimwe aregwa.

Agifatwa, Bwana Nsengimana yashinjwe n’ubugenzacyaha kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo yari ariho icyo gihe, yashinjwe no gukoresha uburiganya mu kwiyitirira iby’undi muntu.

Mu rukiko ubushinjacyaha bwamureze icyaha kimwe; kwiyitirira ibintu by’undi muntu.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bimuhamya icyaha bigaragazwa n’ubushinjacyaha, kandi bigaragara ko yafashwe ari mu kazi ke gasanzwe nk’uko uruhande rumwunganira rwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwahawe iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Mugenzi we Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan, wafashwe iminsi micye nyuma ya Nsengimana, kuwa mbere w’iki cyumweru we urukiko rwategetse ko we afungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko hari impamvu zituma agomba gukurikiranwa afunze.

Ku cyumweru tariki 12/04 nibwo urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamakuru Nsengimana Theoneste ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV.

Uru rwego rwamushinjaga "guhuza abaturage abizeza kubaha amafaranga ngo abafate amajwi n’amashusho agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite".

Kuwa gatatu tariki 15/04 nibwo RIB yataye muri yombi Niyonsenga Dieudonné uzwi kandi nka Cyuma Hassan nawe ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Ishema TV.

RIB ivuga ko Niyonsenga - wafatanywe n’umushoferi we - baregwa kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu rugo agamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ku byatangajwe na RIB, hari abavuze ko umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné yari yaratinze gufatwa kubera ibyo bamunengaga akora, abandi nabo kubera ibyo bamushima.

Nyuma y’ifatwa rya bamwe mu banyamakuru, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rwasohoye itangazo rimenyesha abanyamakuru ko;

Rwakurikiranye ifatwa ry’abo rugasanga "ibyo baregwa bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru" ahubwo bakekwaho kwica amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

BBC


Comments

agaciro peace 15 May 2020

Ariko polisi na RIB byacu bazisuzume barebe neza niba ari ngombwa buri gihe gufunga abantu kuko ikibaye cyose bazi ko ari ugufunga nta kindi.