Print

Amateka ya Musenyeri Alexis Kagame umwanditsi w’ikirenga mu mateka y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2020 Yasuwe: 5004

Alexis Kagame yavutse ari kuwa gatatu ku itariki nk’iyi ukwezi nk’uku mu 1912, avukira ahitwa i Kiyanza mu gace kitwaga Ubuliza, ubu ni mu karere ka Rulindo mu majyaruguru y’u Rwanda, hari ku ngoma ya Yuhi Musinga.

Abamuzi bavuga ko yatangiye amashuri abanza akererewe mu myaka ariko akagenda yihutishwa kubera ubuhanga yerekanaga mu byigwa.

Yize iseminari nto akomereza mu iseminari nkuru yari igikorera i Kabgayi aza no kwimukana nayo mu Nyakibanda mu majyepfo y’u Rwanda, yigaga Tewolojiya.

Yabonanye n’umwami Rudahigwa ubwo yari akiri umufaratiri mu Nyakibanda, umwami atangarira ubuhanga bwe mu mateka n’ubusizi anamwemerera kumuhuza n’abasizi b’abahanga b’ibwami.

Mu 1943 yasohoye igitabo cya mbere cy’amateka y’u Rwanda cyanditse mu Kinyarwanda, “Inganji Karinga”, igitabo gikubiyemo amateka y’u Rwanda yabwiwe n’Abiru b’ibwami.

Mu mwaka wa 1950 Alexis Kagame yabaye umunyafurika wa mbere washyizwe mu banyamuryango b’ikigo cy’Ububiligi cyari gishinzwe ubumenyi mu bihugu bwakoronizaga.

Mu 1952 yagiye kwiga i Roma agaruka mu 1956 afite impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) muri Filozofiya.

Yigishije muri Groupe Scolaire Astrida, Groupe Scolaire ya Kansi (yanabereye umuyobozi), mu iseminari, muri kaminuza y’u Rwanda i Ruhande, kaminuza ya Zaire ishami rya Lubumbashi n’ahandi.

Si ibyo azwiho cyane, ahubwo azwi nk’umwanditsi ukomeye cyane uri mu bo hejuru u Rwanda rwagize.

Padiri Alexis Kagame wahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyeri arihawe na Papa Yohani Pawulo II, yanditse ibitabo n’inyandiko nyinshi.

Yahinduye mu Kinyarwanda Isezeranio rishya muri Bibiliya, Igitabo cya Misa, Ibitabo by’amasomo akoreshwa mu misa, n’ibindi.

Yanditse ibitabo, imivugo n’imyandiko myinshi byakoreshejwe mu burezi mu Rwanda mu myaka myinshi.

Zimwe mu nyandiko ze zizwi cyane harimo;
- Indyoheshabirayi
- Umuririmbyi wa nyiribiremwa
- Matabaro ajya Iburayi
- Umwaduko w’abazungu muri Afurika yo hagati
- La philosophie bantu-rwandaise de l’être

Mu 1975 yahawe impeta y’ishimwe n’igihugu kubera kujijura abanyarwanda mu nyandiko, yitwa Officier de l’Ordre National des Grands-Lacs.

Mu 1981 yahawe kandi izina ry’icyubahiro na Papa Yohani Pawulo II ry’Umunyeshuri w’ikirenga.

Alexis Kagame yapfuye mu 1981 mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya azize uburwayi, yari afite imyaka 69.

Mu 2014 yagenewe igihembo cyo guteza imbere ururimo n’umuco yahawe n’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco.

Iki gihembo cyashyikirijwe Kaminuza yamwitiriwe ikorera i Save cyakirwa na Diyosezi ya Butare.

Muri iyi nyandiko, twifashishije ibyanditse muri “Dictionary of African Christian Biography” n’izindi nyandiko zitandukanye.

Source: BBC


Comments

Rugamba 5 July 2023

Naruhukire mumahoro yakoze ibyo yagombaga gukora Imana 💔


Uwiragiye venuste 23 January 2023

Guharanira kuba intyoza mu mateka,ubumenyi nokugira I bitekerezo bitwubaka