Print

Ally Soudy n’umugore we babyaye undi mwana

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2020 Yasuwe: 2117

Ally Soudy ntiyatangaje amazina bise uyu mwana w’umuhungu waje asanganiye abavandimwe be barimo Ally Gia-Basia Kigali Umwiza [Ubuheta, wavutse kuwa 08 Mata 2015] na Ally Waris Umwiza [Imfura] wavukiye mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ally Soudy yanditse avuga “Uwo twari dutegereje yahageze! Twishimiye kwakira mu muryango wacu umwana w’umuhungu. Nyagasani ntacyo mfite nakwitura kubyo unkorera buri munsi.”

Ally Soudy abana n’umuryango we mu Mujyi wa Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. We n’umugore we bakaba bamaranye imyaka irenga 18 mu munyenga w’urukundo.

Ally azwi na benshi mu ndirimbo nka: ‘Umunsi ku munsi’ yakoranye na Rozy, ‘Lea’, ‘Umwiza’ yakoranye na The Ben, aherutse no gufatanya na Amalon basubiramo indirimbo ‘Derila’.