Print

Nino niwe waciye agahigo ko kuba umugabo wa mbere mugufi ku Isi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2020 Yasuwe: 3362

Edward Nino Hernandez w’iimyaka 34, ufite uburebure bungana na sentimetero 72.10 (72.10cm), kuri uyu wa Kabiri nibwo Guiness World Records yatangaje ku mugaragaro ko uyu mugabo yongeye kuba umugabo mugufi cyane ukiriho kandi ushobora kwigenza ku isi, igihembo akaba yahawe bihuriranye n’isabukuru y’amavuko y’imyaka 34 yari yujuje.

Nyuma yo kuzuzq imyaka 34 ku tariki ya 10 Gicurasi 2020, Edward ashobora gutangira umwaka mushya ku myaka ye n’agahigo gashya, agahigo yagezeho ku burebure bungana na 72.10cm – Guiness Worls Record

Icyemezo kigaragaza ako gahigo yaciye ko kuba umugabo mugufi ku isi yagiherewe i Bogota mu mujyi muto w’aho atuye, bikorwa bubahiriza gahunda ya Guma mu rugo ndetse no guhana intera hagati y’abantu birinda Coronavirus bishirwaho, mu muhango witabiriwe n’umuryango we ndetse n’umuganga umwitaho mu bijyanye n’imikurire y’amagufa.

Nino Hernandez yatangaje ko ingano y’umuntu ndetse n’uburebure bwe atari ikibazo, ko uko ubayeho aricyo cy’ingenzi, ati:

Nkoresha kwishima nseka kugirango mbe kuri iyi si. Nsekera buri wese buri gihe; nibyo byishimo byanjye. Buri kimwe cyose kirashoboka. Ingano n’indeshyo si ikibazo kuri nge. Nshaka ko abantu bamenya neza uwo ndiwe, ndi muto mu ngano, nkaba munini mu mutima.

Hernandez wahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwitwa Hypothyroidism, aho amagufa y’umuntu adakura neza nkuko bisanzwe bigatuma aba mu gufi, adakura ngo abe muremure.

Bwa mbere ahabwa ikamba ryo kuba umuntu mugufi cyane ufite n’ubushobozi bwo kwigenza, byari igihe Hernandez yari afite imyaka 23 mu mwaka wa 2010, akaba yarafite uburebure bungana na 70.21cm.

Guhera icyo gihe, we n’umuryango we bari mu buzima bw’akababaro nyuma yo kutiyumvisha ibyabaye ku mwana wabo. Hernandez yabagaho arakaye ndetse afite agahinda nk’umwana muto wabonaga adakura nkuko abandi bana bakura.

Hernandez yazahajwe n’uburwayi bwa hyperthyroidism ubwo yatangiraga umwaka we wa 20, mama we, we akavuga ko yagize kino kibazo kubera abadogoteri batigeze bita ku ndeshyo y’umwana we mu bwana bwe, ariko 2010 wabaye umwaka w’ibyishimo bidasanzwe kubera ko uyu Hernandez nibwo yabaye ikimenyabose nyuma yaho Guiness World Records yatangarije ko abaye umugabo wa mbere mugufi cyane ku isi.

Aka gahigo ntiyakamaranye iminsi, kuko nyuma y’amezi atandatu gusa haje kuboneka undi mugabo mugufi cyane w’imyaka 18 witwa Khagendra Thapa Magar wari ufite uburebure bungana na 67.08cm, akaba yarahise ahigika Hernandez kuri uyu mwanya.

Nyuma haje kuza undi witwa Chandra Bahadur Dangi, wahise ahigika Magar kubera ko we yarafite uburere bungana na 54.6cm, nuko aza kwitaba Imana muri 2015 ikamba risubirana Magar.

Guhera iki gihe nibwo abayobozi ba Guiness World Record baje gufata iri kamba barigabanyamo ibice bibiri; ni ukuvuga kuba mugufi cyane udashobora kwigenza no kuba mugufi cyane ariko ushobora kwigenza.

Edward Nino Hernandez, iki gihe nibwo byatumye yongera kwegukana iri kamba mu kwa Mbere k’uyu mwaka nk’umugabo mugufi cyane ukiriho ndetse ushobora kwigenza nyuma yaho uwari waramusimbuye yitabiye Imana.

Kuri ubu umugabo mugufi cyane ku isi ariko utabasha kwigenza we yitwa Junrey Balawing ukomoka mu gihugu cya fPhilippines. Afite uburebure bungana na santimetero 59.93 (59.93cm), akaba adashobora kugenda cyangwa guhagarara kubera ikibazo cy’ikorwa nabi ry’amagufa ye.

Wakwibaza ngo umugabo muremure cyane ku isi we yitwa nde? Ni uwahe? Umugabo muremure ku isi, yitwa Sultan Kösen, akomoka mu gihugu cya Turkey, akaba afite uburebure bungana na santimetero zigera kuri 251; ni ukuvuga metero ebyiri na sendimetero 51. Ibi bisobanuye ko akubye hafi gatatu n’igice Hernandez, umugabo mugufi ku isi mu burebure.