Print

Harmonize yerekanye inyubako ye y’igitangaza nyuma yo kwishyura ideni yarabereyemo Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2020 Yasuwe: 9813

Nyuma yo gusesa amasezerano y’igihe kirekire cy’imyaka 15 muri Wasafi,Harmonize yageze n’ubwo agurisha inzu kugira ngo abashe kugabanya ikiguzi yagombaga kwishyura ibihangano bye muri WCB Wasafi kugira ngo abashe kubigiraho uburenganzira .

Muri iyo minsi akaba yaranafunguje ku mugaragaro inzu ye bwite itunganya umuziki ayiha izina rya Konde musics World wide, ndetse kuri ubu imaze gusohora indirimbo nyinshi zirimo iye bwite “Uno” nayo yagize ibibazo byinshi byanayigejeje ku kumanurwa ku rubuga rwa Youtube ikaza gusubiraho.

Nyuma yo kurangiza ideni ryose yari abereyemo inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Bongo Flava yahise yerekana inyubako nziza ndetse iyo nyubako ikaba ari nayo ibarizwaho icyicaro gikuru cy’inzu ye itunganya umuziki ya Konde musics world wide.

Iyi niyo nyubako y’igitangaza Harmonize ubu afite nyuma yo kwishyura umwenda abereyemo Wasafi


Comments

Nshuti jean Paul Enero 3 February 2021

Hhhhhh iyonzu se niyihe uwomugabo ninkumi niyo nzu ndagusuhuje reporter we


GASORE 25 January 2021

Najye ndumiwe pe!! bariyerekanira KAYITARE WAYITARE aryohewe n`inkumi z` aba Slay Qeens, aho kwerekana inyubako !! egoko

Ibi nabyo ni uburwayi pe!! uyu munyamakuru bamwirukane nta kazi azi!! ibi ni UBUDEBE kabisa!!


Damour 29 December 2020

Ubu se inyubako muri kwerekana mu ifoto ni iyi he?