Print

Umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana

Yanditwe na: Martin Munezero 15 May 2020 Yasuwe: 3203

amakuru aravugako ngo uyu mubyeyi w’umupapa ubyara miss Umunyana Shanitah yazize cancer ngo yari amaranye iminsi

Papa wa Umunyana shanitah yaguye kwa muganga aho yari agiyeyo ku nshuro ya kabiri kuko iya mbere yari yagiyeyo aravurwa aroroherwa anasubira mu rugo bigaragara ko ameze neza, nuko nyuma y’igihe gito yongera kuremba asubizwa ku bitaro ari na ho yaguye.

Miss Shanitah wamenyekanye cyane ubwo yinjiraga mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2018 ntibize kumuhira kuba nyampinga w’u rwanda ,icyo gihe dore ko yaje gutahana ikamba ry’igisonga cya mbere, uwo mwaka.

Nyuma kandi nanone yaje kwitabira irushanwa rya Miss Africa University, nyuma y’aho gato muri 2019 yambikwa ikamba rya Miss Supranational aho yaje guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Polonye.


Comments

munyemana 15 May 2020

Arasa na se cyane.Twese niho tujya.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.