Print

Jose Mourinho yibasiye Frank Lampard na Guardiola barwanyije isubukurwa rya Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2020 Yasuwe: 2644

Uyu mutoza wa Tottenham uzwiho kutaripfana yavuze ko ategerezanyije amatsiko kongera gusubukurwa kwa Premier League ndetse abwira bagenzi be ko niba badashaka gukina bakwiriye kuguma mu rugo bakareba shampiyona ya Bundesliga yo mu Budage irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu.

Mourinho yavuze ko ashyigikiye byimazeyo icyemezo cyo gusubukura shampiyona y’Ubwongereza mu nama abatoza bo mu Bwongereza bakoze hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ndashaka gutoza,ndifuza cyane ko Premier League yagaruka vuba igihe bishoboka ko yakinwa cyaneko nkubu turi kubona andi mashampiyona ari kwitegurakugaruka.

Nishimiye ukuntu abakinnyi banjye bakomeje kubungabunga ubuzima bwabo [fitness],berekanye ubunyamwuga,gukunda akazi no kugashyiraho umutima.
Buri mukinnyi wese yaritanze uko bishoboka mu kwitoza ku giti cye ubu dutegereje guhabwa uruhushya hanyuma tugatangira kwitoza mu matsinda kandi ndabishyigikiye cyane.”

Pep Guardiola na Frank Lampard bagaragaje ko batewe impungenge no gushora abakinnyi mu kibuga muri ibi bihe bya COVID-19 aho bemeje ko ubuzima aribwo bwa mbere.

Gahunda yo kwemerera amakipe kongera kwitoza mu cyumweru gitaha biravugwa ko ishobora gusubikwa kubera ko hari bamwe mu bakinnyi n’abatoza batabishaka.

Ibi bishobora gutuma shampiyona ya Premier League itangira kuwa 19 Kamena 2020 aho kuba tariki ya 12 Kamena nkuko byari byitezwe.

Shampiyona y’Ubudage iratangira kuri uyu wa Gatandatu ariko nta mufana n’umwe uzaba uri kuri stade.

Kuwa 11 Gicurasi 2020,Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko ibikorwa by’imikino by’ingenzi harimo na shampiyona y’Ubwongereza Premier League, bishobora gukomeza guhera tariki ya 01/06/2020, ariko imikino igakinirwa muri stade zitarimo abafana.

Leta y’Ubwongereza yemeye ko imikino yose yazasubukurwa mu Kwezi kwa 6 ariko igakinwa imiryango ya sitade ifunze cyane ko Coronavirus itarabonerwa urukingo n’umuti.

Nyuma y’iminsi shampiyona ya Premier League isubitswe, birashoboka ko yazatangira tariki ya 12 Kamena uyu mwaka nkuko kuri wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020,Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yabyemeje.

Minisitiri Boris Johnson yafashe umwanzuro wo koroshya gahunda ya Guma mu rugo ariyo mpamvu yemereye n’imikino kuba yasubukurwa.

Muri uru rwandiko rw’amapaji 50,Minisitiri Boris Johnson yavuze ko inganda z’imikino n’umuco zemerewe gufungura ariko nta bafana bemerewe kwinjira mu ma sitade mu rwego rwo kwirinda ko Covid-19 ikwirakwira.