Print

Rihanna yiyerekanye mu mashusho yashyize hanze yambaye ibisa n’ubusa

Yanditwe na: Martin Munezero 16 May 2020 Yasuwe: 4241

Mu mashusho amara umwanya muto uyu muhanzikazi yashyize hanze ku munsi w’ejo aho yiyerekanye arimo gutegura ibiribwa, atetse arimo no kunywa itabi ndetse akanacishamo akerekana ibice by’umubiri we aho yanambaraga indorerwamo,maze bimwe mu binyamakuru byo ku mugabane w’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikora isesengura birangira bigaragaje ko uyu muhanzi yari agamije kwamamaza izi ndorerwamo yagiye yambara ubwo yari mu mirimo yerekanaga.

Aya mashusho Rihanna yerekanye yambaye ikanzu ibonerana imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ebyiri ndetse yanavuzweho byinshi bitandukanye. Uyu muhanzikazi mu uheruka gusohora indirimbo nyuma y’igihe ataririrmba yanasezeranije igihe azaba afite abana.

Nyuma y’Imyaka ine umuhanzikazi Rihanna atagaragara mu bikorwa bya muzika mu minsi ishize yashize hanze indirimbo yakoranye na PARTYNEXTDOOR bayita “Believe it”, ndetse yanasezeranije ko mu myaka icumi iri imbere azaba afite abana 2 uburyo azababyaramo bwose.