Print

Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje icyahitanye Kobe Bryant n’umukobwa we nyuma y’aho indege barimo ikoze impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 May 2020 Yasuwe: 11180

Icyamamare muri Basketball Kobe Bryant,umukobwa we Gianna w’imyaka 13 n’abandi bagenzi 7 baguye mu mpanuka y’indege yabaye kuwa 26 Mutarama 2020,ubwo bari bageze ahitwa Calabasas muri California.

Ku munsi w’ejo nibwo ibizamini byo kwa muganga [autopsy]byakorewe ku mibiri y’abantu 9 bari muri iyi kajugujugu byasohotse,nyuma y’amezi 4 iyi mpanuka yababaje benshi ibaye.

Raporo y’abaganga yavuze ko aba bantu uko ari 9 bose bahungabanye cyane ubwo iyi ndege ikimara kubura uburinganire mu kirere.

Ibizamini byagaragaje ko umupilote w’iyi kajugujugu witwa Ara Zobayan w’imyaka 50 nta nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge yafashe.

Bryant n’umukobwa we Gianna bari muri iyi ndege baje kwitabira irushanwa ry’abana rya Basketball aho bari kumwe n’abandi bantu 7 barimo John Altobelli w’imyaka 56 n’umugore we Keri, 46, n’umukobwa wabo Alyssa, 14.Harimo kandi Payton Chester, 13 na mama we Sarah Chester, 46; n’uwitwa Christina Mauser, 38.

Mu mezi ashize,umugore wa Kobe witwa Vanessa Bryant yaherukaga gutanga ikirego cy’amapaji 72 ashinja kompanyi y’indege yari itwaye umugabo we yitwa Island Express gukora amakosa akomeye yamugize umupfakazi.

Island Express yavuze ko Vanessa atigeze abarega kuko ngo nawe abizi neza ko ikirere kibi “cyatewe n’ubushake bw’imana”badakwiriye kubiryozwa.

Iyi kompanyi ngo yongereyeho ko Kobe n’umukobwa we Gigi bagombaga kuba bazi neza ko kugenda muri kajugujugu birimo ingaruka mbi cyane.

Vanessa arega iyi kompanyi,yavuze ko ikwiriye no kuryozwa ububabare,ubwoba n’ibihe bikomeye umugabo we n’umwana we banyuzemo mbere yo guhitanwa n’iyi ndege.

Yavuze ko umupilote w’iyi ndege witwa Zobayan Atari afite amakuru ajyanye n’ikirere ndetse ngo yanze guhagarika urugendo kandi yarabonaga ko ikirere ari kibi cyane ku buryo cyahitana umuntu.

Urukiko rwabwiwe ko uyu mushoferi yahanwe mu myaka 5 yari ishize azira gutwara indege mu kirere kibi cyane atabona kandi bitemewe ndetse ngo uyu mupilote yemerewe gutwara iyi ndege nta bunararibonye afite.

Kobe w’imyaka 41, yari muri kajugujugu yari yateze ubwo yahanukaga igafatwa n’inkongi mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2020.

Indege barimo yaguye ku isaha ya saa yine z’igitondo muri California, hari saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Hari hashize iminota itarenga 30 ihagurutse.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege yarimo abantu 9.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Kobe yabaye MVP inshuro ebyiri mu mikino ya nyuma ya NBA, umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona inshuro ebyiri, n’imidari ibiri olempike ya zahabu.

Yibukwa cyane ubwo yatsindaga amanota 81 mu mukino batsinzemo Toronto Raptors mu 2006, wa kabiri mu gutsinda amanota menshi ku muntu umwe mu mateka ya NBA, inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze 100 mu 1962.

Mu minsi ishize,ibinyamakuru bikomeye muri amerika byahishuye ko Vanessa yajyanye mu nkiko iyi Kompanyi y’indege zitwara abagenzi yari itwaye umugabo we, kuko yemeye ko iyo ndege yagurutse mu kirere kitari kimeze neza mu gihe pilote yari afite uburengaznira bwo kuyibuza kuguruka .

Vanessa mu kirego cye avuga ko umupilote yahagurukije indege atabanje gusuzuma neza uko ikirere cyifashe, atabanje no gushaka amakuru y’uko ikirere kiraza kuba kimeze, yanga no gusubika urugendo ubwo yamenyaga ko ikirere cyijimye kubera ibihu byari byiriweho uwo munsi.

TMZ yavuze ko nta ndishyi zigaragara mu kirego Vanessa yatanze, icyakora ngo yasabye ko hatangwa ibihano bikakaye.