Print

Umunyarwandakazi yokorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyamamare cyo muri Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 17 May 2020 Yasuwe: 6486

Ku wa gatatu, hagaragaye videwo aho umunyamabanga we Stella Nandawula yashyize hanze amashusho ye avuga ko yakorewe iyicarubozo akanahohoterwa na Bryan White.Yavuze kandi ko ’yagurishijwe’ na Bryan White atabishaka kandi ko yahatiwe gukuramo inda inshuro zirenze imwe.

Muri iyo videwo, yasabaga ubufasha agira ati: “Ndi Susan Nandawula. Mfite imyaka 29. Papa ni Umunyarwanda na mama ni Umugande. Naje muri Uganda gushaka akazi, mbinyujije ku mugabo umwe witwa Kirabira Edison. Ariko nyuma naje gusanga ari pimp. Agurisha abagore kubagabo bakize ku bw’inyungu. Nagurishijwe na Bryan White bambwira ko nzaba umunyamabanga we.

Nakorewe iyicarubozo, ndahohoterwa kandi ndakomeretswa. Yampatiye gukuramo inda inshuro nyinshi. Mfite ubwoba bw’ubuzima bwanjye. Nyamuneka mumfashe.Bwana Chameleone, mumfashe. Vivian Mbuga, Desire Nalunga nyamuneka mumfashe. Ndumva nakwiyahura, Ndarambiwe cyane no kumva ububabare bwinshi ".

Muri videwo ye, Nandawula yavuze kandi ko atari we wenyine wakorewe iyicarubozo rishingiye ku gitsina kandi ko hari abandi bakobwa benshi bahohotewe na Bryan White.

Bryan yifashishije imbuga nkoranyambaga kugira ngo yikureho igisebo,abinyujije kuri videwo ye yahakanye aya makuru. Yavuze ko arimo gutengurwa n’abanzi be. Yerekeje urutoki kuri Balaam Barugahara amushinja gukoresha uyu munyarwandakazi kwanduza izina rye.

Stella wagaragaye muri videwo imwe ya Live yavuze ko yahatiwe gufata amashusho n ’’ abantu bashaka kumanura Bryan ’.Yavuze ko yasezeranijwe amafaranga menshi.

Abashinzwe umutekano muri Uganda bavuze ko bari gukurikirana iki kibazo nkuko Howwebizz dukesha iyi nkuru yabitangaje. Bryan White yatawe muri yombi ku itariki 15 Gicurasi kugira ngo yisobanure ku byaha aregwa byo gucuruza abantu no guhohotera abantu.