Print

Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda bagizweho ingaruka na COVID-19 n’ibiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2020 Yasuwe: 1854

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Perezida Paul Kagame yasuye ibice byo mu Ntara y’Iburengerazuba byagizweho ingaruka n’ibiza,bikomeye byatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu ntangiriro z’uku kwezi.

Perezida Kagame yagaragarijwe ibirimo gukorwa mu gusana ibyangijwe, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bubashe gukomeza nk’ibisanzwe.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yahaye icyizere abanyarwanda ko igihugu kizivana gitwari mu bibazo kirimo byatewe na COVID-19 ndetse n’ibiza.

Ati “Turi guhangana na COVID-19 ndetse n’iyangirika ryatewe n’imvura ikomeye hamwe n’imyuzure yatwaye ibiraro n’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu. N’ibirenze ibi, tuzabitsinda.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko Perezida Kagame yasuye igice gihuza Akarere ka Musanze na Shyira muri Nyabihu, ahari ibiraro binini byacitse, kimwe kiri Nyamutera ikindi kikaba kuri Giciye.

Ati “Ubundi niho abantu bajyaga banyura noneho bakambuka bakajya Shyira, icyo kiraro cya Giciye cyarangiritse cyane ku buryo gikeneye kugira ngo cyongere gikorwe, ubu nibyo turimo gukora kugira ngo gikorwe mu buryo burambye.”

Minisitiri Gatete yavuze ko banasuye umuhanda wa Ngororero - Mukamira ubu utari nyabagendwa, kubera ko imvura nyinshi yangije igice kimwe cy’umuhanda iruhande rw’ikiraro.

Yavuze ko ikigo Horizon Construction Ltd cyatangiye gukora inyigo, kugira ngo harebwe uko imodoka zabonerwa aho zaba zirimo kunyura mu gihe umuhanda urimo gusanwa.

Perezida Kagame yanasabye ko imigezi ikomeza kubungabungwa, imisozi igacibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo bigabanye uburyo amazi akomeje gutwara ubutaka.

Ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi 2020,ibiro bya Perezida,Village Urugwiro, byatangaje ko yasuye akarere ka nyabihu by’umwihariko mu bice byangijwe cyane n’imvura yaguye mu minsi ishize.

Village URUGWIRO yagize iti “Uyu munsi,Perezida Kagame yasuye ibice bitandukanye bigize akarere ka Nyabihu byasenywe n’imvura nyinshi,birimo ikiraro cya Giciye kiri kongera kubakwa kugira ngo abagenzi babashe kugera ku bitaro bya Shyira.”

Imvura iherutse kugwa mu ijoro ryo ku itariki 06 rishyira iya 7 Gicurasi 2020, yatwaye ubuzima bw’abantu 72 mu turere tunyuranye tugize intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, inasenya inzu zirenga 100 z’abaturage, ubu bamwe bakaba bacumbikiwe mu bigo by’amashuri no mu miryango inyuranye mu baturanyi.

Mu karere ka Gakenke hapfuye abantu 23, muri Nyabihu hapfuye 18, Muhanga hapfa 12, Musanze hapfuye 6, Ngororero hapfa 5, Rulindo hapfa umwe na Rubavu hapfa umwe.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 100 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Umuhanda Musanze - Kigali nawo wari wafunzwe n’inkangu ahazwi nko kuri Buranga mu karere ka Gakenke, ariko hakozwe ubutabazi bwihuse wongera kuba nyabagendwa.

Uturere twibasiwe cyane ni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.