Print

Perezida Magufuli yatangaje ko umwana we yakize Coronavirus ndetse yemeza ko agiye koroshya ingamba zo kuyirwanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 May 2020 Yasuwe: 2499

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko Perezida Magufuli yavuze ko hari umwana we atavuze amazina yarwaye Coronavirus bamuhera imiti mu cyumba cya wenyine kugeza akize ndetse ubu ngo ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Ibi Magufuli yabivugiye mu materaniro yo muri Evangelical Lutheran Church yabaye kuri iki Cyumweru.

Perezida Magufuli yavuze ko umwana we yakize nyuma yo gukurikiza amabwiriza yo kwishyira mu kato, kwiyuka (nko kwiyuka inturusu), kunywa umutobe w’indimu n’uwa ’ginger’.

Yagize ati “Mfite umwana wanjye nibyariye warwaye Coronavirus. Yifungiranye mu cyumba atangira kwivura, anywa amazi y’indimu na tangawizi. Yarakize ubu ni muzima, aratera pompage.’’

Magufuli amaze iminsi yotswa igitutu n’abantu b’impande n’impande bamushinja ko nta buryo buhamye yigeze ashyiraho bwo kurwanya iki cyorezo, ahubwo akihutira gushyiraho amasengesho y’iminsi itatu yo gusaba Imana gukiza igihugu cye iki cyorezo.

Yavuze kandi ko Coronavirus ari uburwayi busanzwe atakora ikosa ryo gufunga ibikorwa bigize ubukungu bw’igihugu nkuko bimwe mu bihugu byabigenje.

Ati “Ntidushobora kwemera ko Coronavirus ituganza, Imana yacu niyo izategeka…twahuye n’indwara nyinshi nka Sida.

Mu minsi ishize perezida Magufuli yavuze ko ibipimo bya Coronavirus bahawe bibeshya kuko ngo hari amapapaye n’intama byapimwe bigasanganwa Coronavirus.

Magufuli yavuze ko ibi bipimo bigaragaza ko umuntu yanduye Coronavirus kandi atari ukuri kubera ko nta buziranenge bifite.

Yagize ati "Hari ikintu kiri kuba.Ntabwo dukwiriye kwemera ko ubufasha bwose duhawe,bufitiye akamaro igihugu cyacu."

Perezida John Magufuli wa Tanzania amaze kuvuga ko iki gihugu kigiye gufungura amashuri makuru, kaminuza, imikino n’ingendo, ubwandu bwa coronavirus nibuba bukomeje kuba ku kigero buriho kugeza ubu.

Kuri iki cyumweru, yabwiye abitabiriye amasengesho ati: "Mu by’ukuri, Imana yasubije [yumvise] amasengesho yanyu". Nuko bamukomera amashyi y’urufaya.

Yongeyeho ati: "Nkuko imibare y’uyu munsi ibigaragaza, habayeho kugabanuka cyane kw’imibare y’abarwayi mu bitaro byacu".

Nkuko Perezida Magufuli abivuga, ibitaro bya Amana Hospital biri mu mujyi wa Dar es Salaam ubu bifite abarwayi 12 gusa barwaye iyo virusi, mu gihe byigeze kugira abarwayi 198.

Yavuze kandi ko ibindi bitaro by’i Dar es Salaam nabyo byagize igabanuka nk’iryo ry’umubare w’abarwayi barwarira mu bitaro bari kwitabwaho muri iki gihe.

’Amatike y’indege zimwe yaraguzwe yose’

Yavuze ko ibitaro bya Mloganzila Hospital bifite abarwayi 6 gusa kandi byarigeze kugira 30, Lulanzi Centre bifite 22 batarembye, bavuye kuri 50, Aga Khan Hospital bifite 31, Hindumandal bifite 16, Regent Hospital bifite 17, TMJ Hospital bifite abarwayi 7 naho Ladimisia Tegeta Hospital bikagira abarwayi 14.

Bwana Magufuli yagize ati:

"Uko ibi bintu mbibona, niba icyumweru kizatangira ejo nacyo gikomeje nk’uku, ndateganya gufungura amashuri makuru kugira ngo abanyeshuri bacu bashobore gukomeza amasomo yabo".

"Nanateganyije ko imikino ikomeza, kuko iruhura Abanyatanzania".

Yanatangaje gahunda yo koroshya ingamba yo gushyira mu kato ba mukerarugendo basura iki gihugu, avuga ko hari kompanyi zimwe z’indege "zamaze kugurisha amatike yose" kugeza mu kwezi kwa munani.

Yagize ati:

"Nategetse minisitiri w’ubukerarugendo n’ubwikorezi kureka izo ndege zikaza, kandi ko abagenzi badakwiye gushyirwa mu kato".

"Igihe cyose bapimwe ubushyuhe bw’umubiri bukaba ari ubusanzwe kandi bakaba nta bimenyetso bya coronavirus bagaragaza, bakwiye kubareka bakajya kwirebera inyamaswa".

Yongeye kuvuga ko ubukungu bw’igihugu ari bwo bwihutirwa, aburira ko ubukungu bwazahaye bushobora gutuma abakoresha bagorwa no kuriha imishahara y’abakozi ndetse n’abasenga bakananirwa gutanga amaturo.

Yavuze ko "ubwoba ari bubi cyane kurusha coronavirus" ndetse ko abantu bamwe bashobora kuba barapfuye bazize gutinya kwabo kw’iyo virusi no kubwirwa ibinyoma, nubwo nta makuru arambuye yatanze kuri ibyo.

Leta ya Tanzania ikomeje kunengwa kubera kudashyiraho ingamba zikarishye cyane zo kurwanya iki cyorezo ndetse no kubera ukuntu idatanga amakuru mashya buri gihe ku kuntu ubwandu buhagaze mu gihugu.

Mu byumweru birenga bibiri bishize nyuma y’amakuru aheruka ya leta ajyanye na Covid-19, Bwana Magufuli yatangaje imibare y’abarwayi bari kuvurwa iyi virusi mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Yashimangiye ko ubwandu mu gihugu butarenze igaruriro.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse muri Tanzania, abamaze kuyandura ni 509, barimo 183 bayikize n’abandi 21 yahitanye.