Print

P-Fla yabyaye umwana wa 2 w’umukobwa

Yanditwe na: Martin Munezero 18 May 2020 Yasuwe: 3323

mu kiganiro na Yago TV, Hakizimana Murerwa Aman wamenyakanye nka PFLA (Power First, Ladies After), yatangaje ko yamaze kwibaruka umwana we wa kabiri w’umukobwa ariko yirinda gutangaza nyina w’umwana.

Uyu mwana wa P Fla akaba abaye umwana we wa kabiri, nyuma yuko afite undi wa mbere w’umuhungu witwa NTWALI ORTIS yabyaranye n’umuraperikazi bahoze bakundana ariwe El Poeta (wiyitaga Umubyeyi uhana) bakaza gutandukanye muri 2012 nyuma y’imyaka 3 bari bamaze bakundana.

Abajijwe niba uyu mwana wa kabiri yaba yaramubyaranye n’uwo babyaranye uwa mbere ari we Poeta, P Fla yasubije ko atariko bimeze, ko yamubyaranye n’undi ariko yirinda kugira byinshi abivugaho, yaba izina ry’umwana cyangwa nyina wuwo mwana. PFLA ati: “ ibyo tubiveho mwana tubiveho”

Elpoeta wabyaranye na Pfla,umwana wabo bamwita Ntwali Ortis

P Fla nubwo amaze kuba papa w’abana babiri, ntiyakunze kuvugwa cyane mu rukundo n’abakobwa benshi ngo abe yarambana nabo. Uretse umuraperikazi El Poeta babyaranye umwana we wa mbere, niwe bagasa n’abaranye igihe, yyongeye kuvugwa mu rukundo ku buryo bugaragara ubwo yakundana n’umukobwa witwa ALINE wari unamubereye Manager mu mwaka wa 2018 ariko na we nyuma y’igihe gito bakaza guhita batandukana.

Ibindi PFLA yatangaje harimo ko ibyo abantu babavugaho, we n’umuraperi pilato, babita abana babi ko ataribyo, ko bo bitonda ko ibyabo byose babishyira hanze buri muntu wese akabimenya bityo nta bugome cyangwa ukundi guhemuka bagira.

Pfla na Poeta barakundanye baza no kubyarana umwana w’umuhungu

Pfla yakomeje avuga ko kuri we abana babi bagakwiye gushakirwa muri ba bantu baturuka mu miryango ikomeye, baba mu mashato (inzu zihenze) bagenda mu madoka ahenze y’ibirahuri bya fime (bitabonerana) kubera ko ibyabo byose biba ari ibanga no kugira ngo umunyamakuru abagereho agire icyo ababaza bisaba inzira ndende ndetse no kwitonda kuko yanabizira.

Pfla ikindi yagarutseho ni ukuntu ngo yumvaga se umubyara yaragombaga kuba yaramwise Innocent (Umuntu uvuga ukuri) kubera ko yumva ari umunyakuru mubyo akora byose. Gusa yashimiye se kuba yaramwise izina AMAN (bisobanuye amahoro) kuko nabyo biri mu bimuranga.

Poeta wakundanyeho na Pfla baririmbana no mu itsinda rya Imperial Mafia Land nubwo Poeta yaje guhagarika umuziki nyuma.

Pfla aheruka mu rukundo na Aliine wari na Manager we!