Print

Wayne Rooney yatangaje umukinnyi bakinanye agereranya na Cristiano Ronaldo mu buhanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2020 Yasuwe: 2320

Wayne Rooney na Park bakinannye imyaka 7 muri United ndetse batwarana ibikombe 4 bya Premier League na Champions League ari abakinnyi iyi kipe igenderaho.

Rooney yavuze ko uyu Park amufata nka Cristiano Ronaldo kubera akazi yakoze ndetse n’uburyo yitangaga mu kibuga kugira ngo ikipe itsinde.

Rooney yavuze ko nubwo Ronaldo na Carlos Tevez bahoraga ku mitwe y’ibinyamakuru kubera gutsinda ibitego kenshi,uyu munya Koreya y’Epfo yakoze akazi gakomeye cyane mu gutuma Manchester United itwara ibikombe ariyo mpamvu we abona yari ameze nka kizigenza Cristiano Ronaldo.

Uyu Rooney yavuze ko atazibagirwa ukuntu mu mukino wa Champions League wa 2010 bahuyemo na AC Milan uyu mukinnyi yahagaritse Andrea Pirlo.

Rooney yagize ati “Biratangaje ko uvuze Cristiano Ronaldo ku bana b’imyaka 12 bahita bagusubiza ko yari umukinnyi w’umuhanga cyane muri Manchester United.Uvuze Park Ji-Sung ntibamenya uwo ariwe.

Twebwe twakinanye na Park Ji-Sung tuzi neza ukuntu yagize akamaro gakomeye mu gutwara ibikombe kwacu bitewe n’ibyo yahaga ikipe yose ndashaka kuvuga ku makipe.Hari abakinnyi baba Atari ibyamamare ariko bafite akamaro gakomeye.”

Manchester United yaguze Park miliyoni z’amapawundi imukuye muri PSV mu mwaka wa 2005 mu rwego rwo gufasha Ferguson kwigaranzura Chelsea na Arsenal zari zikomeje kwigarurira Ubwongereza.

Rooney yavuze ko Parker na Fletcher bari ingirakamaro mu ntsinzi za United ndetse no kwigarurira ibikombe bya Premier League n’Iburayi cyane ko yageze ku mikino ya nyuma ya Champions League inshuro 3 mu myaka 4.

Yakomeje agira ati “Njyewe na Tevez na Ronaldo twahoraga mu binyamakuru ariko bari ingenzi nkatwe cyangwa se kuturusha kubera ibyo bakoreye ikipe.

Ibyo twabimenyaga neza iyo turi mu rwambariro ndetse bari n’ingenzi mu kwitangira abandi,ubuhanga bwabo ku giti cyabo ntabwo bwahawe agaciro.”

Rooney yavuze ko muri 2010 muri uriya mukino wa AC Milan ngo umutoza Ferguson yasabye Park guhagarika Pirlo birangira amubujije gukina kuko ngo imipira yose yatangaga yarayihagarikaga ntigere kubo yayihaga.Muri uyu mukino ngo Pirlo yatanze imipira 45 gusa.