Print

Rutahizamu wa Chelsea yatawe muri yombi azira kurwana n’umunyamideli bararanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 May 2020 Yasuwe: 2488

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza aravuga ko uyu mukinnyi yajyanwe muri gereza nyuma yo gushwana n’uyu munyamideli hanyuma uyu mukobwa we ajyanwa mu bitaro.

Amakuru avuga kon uyu mugore yahamagaye polisi ubwo yari mu nyubako ya Apartement hamwe n’uyu mukinnyi,iza gutabara ndetse hazanwa n’imbangukiragutabara yo kumujyana kwa muganga.

Polisi yagize iti “Polisi n’ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ingobyi z’abarwayi bahamagawe saa 03:53 z’igitondo cyo ku cyumweru n’umugore utameze neza.”

Aba bapolisi bahise bafunga uyu mukinnyi hanyuma uyu mukobwa ajyanwa kwa muganga nubwo bitavuzwe niba yarakomerekeye muri ubu bushyamirane bwe na Callum Hudson-Odoi.

Polisi yagarutse mu rugo rwa Callum Hudson-Odoi gukomeza gukora iperereza kuri iki cyaha cyabaye.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu rutahizamu Callum Hudson-Odoi yamenyaniye n’uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ahita amusaba ko yaza kumusura ndetse anamwoherereza imodoka ijya kumufata.

Abaturanyi ba Odoi babwiye iki kinyamakuru ko urugo rwe rwumvikanyemo urusaku mbere y’uko polisi ihagera.

Amakuru avuga ko uyu Callum Hudson-Odoi yasabye uyu mukobwa kuza yambaye utwenda tw’imbere dukurura abagabo[lingerie] ndetse bandikiranye ubutumwa bwuzuye amagambo yerekeranye no gukora imibonano mpuzabitsina mbere.

Aba baturanyi bavuze ko uyu munyamideli yaje kwa Callum Hudson-Odoi yambaye imyenda y’ishotorana ndetse afite igikapu cya Louis Vuitton.

Iki kinyamakuru cyahamagaye Chelsea ngo igire icyo ivuga gusa amakuru avuga ko abakinnyi bakinana na Odoi bamenye aya makuru saa sita z’amanywa ku Cyumweru.

Hudson-Odoi n’umwe mu bakinnyi ba mbere muri UK banduye bwa mbere Coronavirus we n’umutoza Arteta kuwa 13 Werurwe 2020 gusa nyuma yaje gukira arasezererwa.

Hudson-Odoi n’umwe mu bakinnyi b’Abongereza bafite impano idasanzwe yahogoje benshi dore ko n’umwaka ushize yifujwe na Bayern Munich inshuro 3 ndetse igera n’aho yemera kumugura akayabo ka miliyoni 45 z’amapawundi ku myaka 19.

Chelsea yarwanye inkundura kugira ngo imwongerere amasezerano birangira yemeye gutera umugongo Bayern Munich ahabwa umushahara w’ibihumbi 180 ku cyumweru.

Inkuru zo gusambana no kwica amabwiriza ya Coronavirus ku bakinnyi b’Abongereza s’ubwa mbere zumvikanye mu binyamakuru kuko mu ntangiriro z’ukwezi gushize, myugariro wa Manchester City,Kyle Walker, yakoze agashya ategura ikirori cy’ubusambanyi n’inshuti ye.

Uyu mukinnyi wa Manchester City player, Kyle Walker, yatumiye umusore w’inshuti ye n’indaya 2 ubundi bakora ikirori cy’ubusambanyi kandi binyuranyije n’amategeko igihugu cy’Ubwongereza yo kwiha akato, cyashyizeho mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko uyu Kyle Walker yashoye akayabo kuri izi ndaya kuko ijoro rimwe yabishyuye amayero angana n’ibihumbi 2500.

Icyababaje abantu benshi n’ukuntu uyu mukinnyi yabyutse abwira abantu ngo bagume mu rugo kugira ngo batandura Covid-19 we yaraye akora ikirori cy’ubusambanyi.

Umwe muri izi ndaya ngo yamenye ko Walker ari umukinnyi niko kumufata ifoto yambaye akenda k’imbere agiye gufungura frigo ari no kubara amafaranga yo kubishyura.

Uyu mukobwa yavuze ko bamaze amasaha 3 basambana n’uyu mukinnyi n’inshuti ye ndetse ngo babishyuye mbere y’uko batera akabariro.

Uwitwa Louise yagize ati “Yirirwa atumira abakobwa bo hanze ngo baze basambane,ku munsi ukurikiyeho agakangurira abantu kuguma mu rugo kugira ngo batandura.N’indyarya kandi ashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Mbere yo gukora ibi,Kyle Walker yandikiye ubutumwa abafana abasaba kwirinda kujya hanze no gusura inshuti zabo kugira ngo badakwirakwiza covid-19 we abirengaho abikora mu ibanga nubwo ryaje kumeneka.

Uyu mukinnyi akunze kuvugwaho ubuhehesi kuko uyu mwaka yatandukanye n’umukunzi we Annie Kilner nyuma yo kuvumbura ko yamuciye inyuma,akanatera inda umunyamideli witwa Lauryn Goodman mu mpeshyi ndetse uyu mukobwa nawe yemeje ko amutwitiye umwana.




Hudson Odoi yafunzwe azira kurwana n’umunyamideli bararanye kandi bitemewe gusurana mu Bwongereza kubera COVID-19