Print

Ali Kiba yasabye abanya-Tanzania kureka umunyamakuru wavuze ko bakundanye

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 882

Abafana ba Ali Kiba batangira kwibasira no kuvuga nabi umunyamakuru Diva the Bawse ubwo abahanzi bari bashya mu inzu itunganya umuziki y’umuhanzi Ali Kiba yitwa Kings’ Music maze bakerekeza mu yindi ya Harmonize yitwa Konde gang worldwide, biza guhamywa n’abafana ba Ali Kiba ko uyu munyamakurukazi yari ariwe uri inyuma y’igenda ry’abahanzi babiri Killy na Cheed, ndetse uyu mukobwa yaje no kwigamba ko yakundanye na Ali Kiba.

Umunyamakuru Diva the Bawse nyuma yaje gushyira ku rubuga rwe rwa instagram inkuru ndetse avuga ko yabaye mu rukundo n’umuhanzi Ali Kiba mu gihe uyu we yari afite umugore ukomoka muri Kenya witwa Amina Khalef, n’ubwo umubano waba bombi nabo utagenze neza bakabana gusa imyaka ibiri yonyine.