Print

Tiwa Savage mu mashusho yambaye ubusa

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 4376

Tiwa w’imyaka 40 y’amavuko yatangajeko iyi album izaba ari umwihariko ugereranyije nizindi yagiye akora kuko izaba ari umwihariko wa Afurika ndetse ikazagaragaramo abanyafurika gusa.

Uyu muhanzi wo muri Nijeriya akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Tiwa Savage yavuze ko mu ndirimbo agiye kujya asohora zizagaragara kuri iyi album higanjemo amashusho azereka abakunzi be yambaye ubusa.

Iyi album yise “Celia” yatangiye kuyamamaza ndetse yizeye ko izakundwa cyane kuko irimo ibyo abakunzi be bashaka.

Tiwa yavuze ko iyi alubumu ikubiyemo uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo.

Ati: “Abantu uko baremye biratangaje. Iyi alubumu ni uruvange rwose rw’amarangamutima umugore wo muri Afurika anyuramo: urukundo, kwifuza, kuba umutware, kuba mwiza, kuba umunyantege nke.