Print

Sudani y’Epfo: Riek Machar n’umugore we usanzwe ari Minisitiri w’ingabo babasanzemo Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2020 Yasuwe: 2107

Bwana Machar yavuze ko yasuzumwe tariki 13 z’uku kwezi kwa gatanu nyuma y’uko umwe mu itsinda rya guverinoma ryashinzwe kurwanya iki cyorezo bayimusanzemo.

Yavuze ko nta bimenyetso by’iyo ndwara afite ariko agiye kwishyira mu kato mu minsi 14.

Umugore we, uherutse kugirwa minisitiri w’ingabo wa Sudani y’Epfo nawe bamusanzemo iki cyorezo.

Machar yavuze ko na bamwe mu bamurinda n’abakorana nawe babasanzemo Covid-19.

Sudani y’Epfo imaze gutangaza abantu 236 banduye iyi ndwara mu gihe bane (4) imaze kubahitana.

Mu cyumweru gishize, Umuryango w’abibumbye watangaje ko hari abantu babiri baba mu nkambi z’abavuye mu byabo imbere mu gihugu basanzemo iyi ndwara.

Ibi byateye impungenge ko ishobora gukwirakwira vuba muri izi nkambi zisanzwe zirimo abantu benshi.

Riek Machar n’umwe mu banyapolitiki bavuzwe cyane muri Afurika kubera guhangana cyane na mugenzi we Salva Kiir uyobora Sudani y’Epfo.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, n’uyu bahora bahanganye Riek Machar bemeranyije gushyiraho leta y’ubumwe muri Gashyantare 2020.

Ibi byaje bikurikiye inama bagiranye mu biro by’umukuru w’igihugu i Juba mbere y’aho.

Perezida Kiir yemeye kurindira umutekano abayobozi b’abatavuga rumwe nawe.

Abashyigikiye Riek Machar bari basabye ko bakwizezwa ko umutekano we utazahungabana naramuka agarutse mu murwa mukuru Juba.

Perezida Kiir yasezaranyije kubikora.

Bwana Kiir yavuze ko ibibazo bikomeye bisigaye birimo nko kumenya uburyo we na Machar bazasangira ubutegetsi ndetse n’uburyo abasirikare b’inyeshyamba n’aba guverinoma baziyunga, bizaganirwaho mu minsi iri imbere.

Machar yemeye gufata umwanya yahozemo wa visi perezida ndetse ubu guverinoma isanzweho izakurwaho kugira ngo hashingwe indi nshya ihuriwemo abandi bo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.

Kuwa 22 Gashyantare 2020 nibwo Riek Machar yarahiriye mu murwa mukuru Juba nka Visi Perezida wa mbere wa Salva Kiir, arahira nyuma y’umunsi umwe Guverinoma yari isanzweho isheshwe.

Nyuma yo kurahira, Machar yahobeye Perezida Kiir banaherezanya ibiganza nk’ikimenyetso cy’uko biyunze.

Kiir yavuze ko ibyo bigaragaje ikimenyetso cy’uko intambara irangiye, batangiye ipaji nshya. Yavuze ko yamaze kubabarira Machar, nawe amusaba kumubabarira, bikanagenda gutyo ku bwoko bw’aba-Nuer n’aba-Dinka bakomokamo.

Kiir na Machar batangiye bameranye neza ubwo igihugu cyabo cyabonaga ubwigenge mu 2011 ariko nyuma y’imyaka ibiri batangiye gushwana. Kiir yahise yirukana Machar nka Visi Perezida amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Mu 2015 hasinywe amasezerano y’amahoro Machar yongera kuba Visi Perezida, anemera kugaruka i Juba.

Bongeye gushwana muri Nyakanga 2016, imirwano irubura muri Juba hagati y’ingabo za Leta n’izari zishyigikiye Machar, birangira Machar ahunze n’amaguru.

Hari hashize igihe Machar na Kiir bari ku gitutu cy’amahanga cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho no kurangiza ibibazo bafitanye.

Guverinoma yashyizweho muri Sudani y’Epfo yitezweho kumara imyaka itatu, igategura amatora ya Pereziza azaba abaye aya mbere kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

Hari icyizere ko aya masezerano azarangiza ubushyamirane bwateye intambara y’umwiryane imaze imyaka itandatu muri Sudani y’Epfo yishe abantu babarirwa mu bihumbi magana ane (400.000).

Kumvikana kw’aba bagabo kwagizwemo uruhare n’abantu benshi aho kuwa 11 Mata 2019,papa yarangije umwiherero w’iminsi 2 yagiranaga nabo [Salva Kiir na Rieck Machar]aho yabasabye kumvikana no guhuza imbaraga mu guha abanya Sudani amahoro bakeneye.

Mu byumweru 3 byabanjirije uwo muhuro,nibwo papa yari yahuye na perezida Kiir I Vatican amusaba ko we na mugenzi we Machar bazahurira mu mwiherero wabo bombi.

Aba bagabo bari basanzwe barebana ay’ingwe,bamaze iminsi 2 basengera hamwe,barira hamwe ndetse baganira na papa ku byerekeye uko bagarura amahoro muri Sudan y’Epfo.

Papa yatunguye abatuye isi bose kubera amashusho yagiye hanze amugaragaza apfukamye hasi ari gusoma inkweto z’aba bagabo batumvikana mbere yo kubasezerera.

Papa yabwiye aba bayobozi ati “Ndabasaba nk’abavandimwe kubana amahoro.Mbikuye ku mutima,ndabasaba ngo mureke dutere imbere.Hari ibibazo byinshi ariko ntibigomba kudutsinda.Mukemure ibibazo byanyu.”