Print

Ali Kiba yavuze ku by’urukundo rwe na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 2496

Abantu batandukanye batangiye kuvuga ko Ali Kiba na Hamisa Mobetto bari mu rukundo nyuma y’uko bagaragaye muri video y’indirimbo uyu muhanzi aheruka gusohora yitwa ‘Dodo’ aho bayigaragayemo bombi bagaragaza ko bari mu rukundo rudasanzwe , ibi byatumye abantu batekereza ko atari iby’indirimbo gusa ariko Kiba we akaba avuga ko umubano wabo ari ubushuti busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na East Africa TV, Ali Kiba yavuze ko nta kindi kihishe inyuma y’aya mashusho gusa icyo yemera ni uko uyu mukobwa (Mobetto) ari mwiza buri wese yakwifuza kugirana ubushuti na we. Yagize ati:

Turaganira bisanzwe, birashoboka ko babitewe n’indirimbo twakoranye, gusa ni umugore mwiza ushobora gutuma buri wese yumva yishimye mugihe bari kumwe kandi nanjye ndamwishimira ariko nta rukundo rwihariye ruri hagati yanjye na we. Turi inshuti gusa, abantu bareke gutwara ibintu uko bitari.

Umuhanzi Diamond wahoze akundana n’uyu munyamidelikazi ubwo abafana be bamumenyeshaga ko uwahoze ari umugore we ari mu rukundo na Ali Kiba yirinze kugira byinsi atangaza, avuga ko bakomerezaho mu nzira nshya Mobetto yatangiye.