Print

Sobanukirwa ibyiza 8 byo gusomana

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 9857

Wenda muri iki gihe aho bisa n’ibitangiye kumenyerwa ni mu mijyi ariko naho iyo ubikoreye mu ruhame, ntihabura abakureba ukundi.

Icyakora nubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso kiza, gifite n’akamaro ku buzima bw’ubukora.

Impuguke akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku rukundo Andréa Demirjian we yagize ati “Gusomana ni urukundo ruhamye.Uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Gusomana bigera ku ndiba y’umutima wawe kuko nibwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.”

Twifashishije inkuru yanditswe na CNN, tugiye kukugezaho imimaro 8 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana.

1.Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso

Impuguke Demirjian ivuga ko “gusomana” bituma umutima w’umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w’amaraso.Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.

2.Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga

Demirjian avuga ko nk’umuntu uribwa umutwe ndetse n’abaribwa kubera kujya mu mihango,iyo basomanye n’abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite.Uyu mugabo avuga ko nk’ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugirango nabo boroherwe.

3.Byoza amenyo

Kubera imvubura z’amandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw’amenyo.

4.Kwigirira icyizere

Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n’abagore babo, biriranwa icyizere n’akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.

5.Bituma uhorana itoto

Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n’ibice byo ruhekenyero bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze.Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk’umusore cyangwa inkumi.

6.Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro

Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza.Avuga ko gusomana ariyo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo , bikaza gutuma n’igikorwa kiri imbere kigenda neza.

7.Gusomana bibyutsa imisemburo y’ibyishimo

Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu.Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y’ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.

8.Kugabanya umubyibuho

Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibilo iyo ufite umubyibuho ukabije.Avuga ko ubusanzwe nk’iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugirango ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by’akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.