Print

Ibiganiro hagati ya Skol n’ikipe ya Rayon Sports byasubitswe bitewe n’akanama ngishwanama k’iyi Kipe

Yanditwe na: Martin Munezero 19 May 2020 Yasuwe: 2952

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Gicurasi ni bwo hagombaga gusubukurwa ibiganiro hagati y’uruganda rwa Skol ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, bikaba byari bigamije kuganira ku masezerano mashya ashobora kuzaba akurikizwa n’impande zombi mu myaka iri imbere.

Aka kanama ngishwanama kari kahawe uburenganzira na Komite ya Rayon Sports bwo gukurikirana ivugururwa ry’aya masezerano, kari gahagarariwe na Paul Muvunyi ndetse na Dr Emile Rwagacondo. Kagombaga guhura n’umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol Ivan Wulfaert bagahurira ku cyicaro cy’uruganda.

Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,avuga ko izi ntumwa za Rayon Sports zageze kuri iki cyicaro amasaha bari bahanye n’uruhande rwa Skol yarenze, bituma umuyobozi w’uru ruganda abamenyesha ko guhura uwo munsi bitagishobotse, ahubwo hazashakwa undi munsi wo guhura.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ibiganiro byari byahuje impande zombie byatangiye, aho ndetse n’uruganda rwa Skol rwari rwatangaje ko ibiganiro kugeza ubu biri kugenda neza.


Dr Emile Rwagacondo Ibumoso,Ivan Wulfaert hagati na Paul Muvunyi iburyo


Comments

Mpano 20 May 2020

Ariko ubu mwe ntimwabuze ibyo mwandika koko murandika inkuru y’inama yasubitswe?