Print

Rutahizamu Callum Hudson Odoi ari mu mazi abira kubera ubusambanyi ashinjwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2020 Yasuwe: 1138

Callum Hudson-Odoi kuri ubu ufite imyaka 19, yafashwe ku cyumweru ahagana mu masaha ya 3:53 zo mu rukerera, agezwa kuri gereza n’igipolisi cy’Ubwongereza ahaga saa 4:00. Kuri ubu uyu mukinnyi yaje kurekurwa n’aho yari afungiwe ariko asabwa kwitaba urukiko.

Ku itariki 13 Werurwe, Callum Hodson-Odoi yatambukije video yari irimo ubutumwa bubwira abakunzi be ko yakize icyorezo COVID 19 nyuma yuko yari yapimwe bagasanga yaranduye kandi na bwo yari yarenze ku mategeko ya guma mu rugo. Iki gihe umwe mu bakinnyi bakinana Tamy Abraham yatangaje ko mugenzi we yaherukaga guhura n’umukobwa w’Umunyamideli ndetse yanatangaje ko basomanye.

Kuri Callum Hudson-Odoi ntiyemera iki cyaha cyo gufata ku ngufu gusa kuri ubu ikibazo cyibazwa ni ku hazaza he mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Chelsea. Mu mpeshyi y’umwaka ushize ikipe ya Bayern Munich yifuje uyu mukinnyi gusa nyuma yuko Chelsea itangiye kumuhemba ibihumbi 180 by’amapawundi buri cyumweru yahise yongera amasezerano azagera mu 2024.

Kugeza ubu nta cyo Chelsea yari yatangaza kuri iki cyaha umukinnyi wayo akekwaho gusa umunyamategeko wa Callum Hodson-Odoi we yatangaje ko umukiriya we arengana anahamya ko nta kosa yakoze.

Ingaruka ku hazaza ha Callum Hodson-Odoi muri Chelsea bitewe n’imico ye

Callum Hodson-Odoi afite amasezerano azarangira mu mwaka wa 2024 muri Chelsea, mu gihugu cy’Ubwongereza hamaze igihe haba ibiganiro ku cyo bise Project Restart kugira ngo barebe uburyo Premier League yasubukurwa.

Kuri Callum Hudson-Odoi ntabwo azemererwa gutangirana n’abandi imyitozo bitewe n’ibi bibazo byo hanze y’ikibuga. Kugira ngo yongere gusubukura imyitozo hamwe n’abandi uyu mukinnyi azabanza ashyirwe mu kato apimwe niba ataranduye icyorezo COVID 19 nyuma yo guhura n’abantu bo hanze.

Ikipe ya Chelsea na yo ngo izahana uyu mukinnyi nubwo ntacyo iratangaza. Gucibwa amafaranga n’ikindi gihano Callum Hudson-Odoi ashobora guhabwa gusa hari abemeza ko amakosa akomeje kugenda agaragaraho ashobora gutuma atakarizwa icyizere mu ikipe ya Chelsea.

Ingaruka ku hazaza ha Callum Hodson-Odoi mu ikipe y’igihugu bitewe n’imico ye

Callum Hudso-Odoi amaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza inshuro zigera kuri eshatu, bitewe n’aya makosa kongera kugirirwa icyizere n’umutoza Gareth Southgate ngo biragoye cyane. FA ntacyo iratangaza kuri iki cyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nta ngingo rifite ijyanye n’iki cyaha gusa amakosa nk’aya mu ikipe y’igihugu umutoza ni we uyafatira ibihano. Ubwo Raheem Sterling yagiranaga ikibazo na Joe Gomez, umutoza Gareth Southgate ni we wabikemuye.

Nyuma yo kurekurwa ariko agasabwa kuzitaba urukiko, Callum Hudson-Odoi azitaba hagati mu kwezi kwa Kamena.



Hudson Odoi ashobora guhagarikwa mu ikipe y’igihugu na Chelsea ikamufatira ibihano kubera imyitwarire idahwitse

Inkuru ya Heritier Twizerimana