Print

KNC yatangiye kurya gapapu ibigugu...Impamvu ikomeye amakipe agiye gutakaza abakinnyi bayo agenderaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2020 Yasuwe: 3064

Kuri ubu abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategereje icyemezo kizafatwa ku itariki 30 Gicurasi ku mwaka w’imikino 2019/2020. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa ryatangaje ko bitarenze iyo tariki bazatangaza ibyemezo ntakuka kuri Shampiyona y’ikiciro cya mbere, igikombe cy’amahoro ndetse n’andi marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Nyuma yuko ibikorwa bya siporo bihagaritswe ndetse Minisiteri ya Siporo ikanatangaza ko bizagaruka muri Nzeri 2020, amwe mu makipe yahagaritse umushahara w’abakinnyi ndetse andi ahitamo kugabanya amafaranga yahembaga abakinnyi bayo.

Espoir FC iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 17 yahagaritse guhemba abakinnyi, Heroes FC iyikurikira ku rutonde na yo n’amanota 17 yahisemo guhagarika umushahara, Bugesera FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 30 kuri ubu ihemba 1/3 ku mafaranga umukinnyi yahabwaga, Musanze FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 27 iherutse gutangaza ko izahemba 40% ku mafaranga umukinnyi yahabwaga kuva muri Mata kugeza muri Kamena.

Ikipe ya Mukura Victory Sport shampiyona yahagaritswe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 41. Iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye abakinnyi bayo baheruka umushahara mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2019.

Iyi kipe iherutse gutangaza ko bitarenze tariki 16 z’ukwezi gutaha kwa Kamena izaba yarangije guhemba abakinnyi bayo umwenda w’umushahara ibarimo. Nizeyimana Olivier wahoze ari umuyobozi wa Mukura Victory yaherukaga gutangaza ko yeguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe ku mpamvu ze bwite.

Ikibazo cyo kudahemba abakinnyi ni kimwe mu bigiye gutuma iyi kipe ya Mukura Victory Sports ibura bamwe mu bakinnyi bayo bari inkingi za mwamba.

Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati ya Iradukunda Jean Bertrand n’ubuyozi bwa Gasogi United, uyu rutahizamu yamaze gusinyira iyi kipe yo mu mugi wa Kigali amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu 2022.

Iradukunda Jean Bertrand yari amaze gutsindira Mukura Victory Sport ibitego 12 muri uyu mwaka w’imikino muri Shampiyona binatuma aza ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi aho arushwa igitego 1 na Shabani Hussein wa Bugesera FC uza ku mwanya wa kabiri, akarushwa ibitego 3 na Samson Babuwa uherutse gusezera muri Sunrise FC ari nawe uyoboye abatsinze ibitego byinshi aho yabashije gutsinda 15.

Nubwo imikino yahagaritswe hano mu Rwanda amakipe atandukanye akomeje kwibikaho abakinnyi, ikipe ya Kiyovu Sport yo mu mugi wa Kigali ku munsi w’Ejo yongereye amasezerano Ishimwe Saleh.

Uretse Iradukunda Jean Bertrand wamaze gusinyira Gasogi United, abandi bakinnyi babiri ba Mukura Victory Sport,Rugirayabo Hassan ndetse na Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme na bo ngo bari mu nzira isohoka muri iyi kipe y’I Huye.

Kugeza ubu umwaka w’imikino mu Rwanda nturarangira kuko tariki ya 30 Gicurasi nibwo Ferwafa izatangaza umwanzuro ku marushanwa yose iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritegura, ibi bivuze ko nubwo Iradukunda Jean Bertrand yasinyiye Gasogi United akiri umukinnyi wa Mukura Victory Sport kuko amasezerano ye muri iyi kipe yari ari kurangira.


Inkuru ya Heritier Twizerimana