Print

Habonetse abandi bantu 11 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 6

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 May 2020 Yasuwe: 1411

Mu bipimo 1,217 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 11 bujuje 308 bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda, mu gihe 209 barimo 6 bakize uyu munsi bamaze gukira.Abarwayi 99 nibo bakiri kwa muganga.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu rwego rwo guhashya burundu Coronavirus,Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Abaturage hirya no hino mu Mujyi wa Kigali babwiye RBA ko ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 ziramutse zikomeje kubahirizwa uko bikwiye, byatuma ubuzima bukomeza kandi n’icyo cyorezo kikirindwa kuzageza gicitse. Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zikaba zisaba kwitwararika kuri mabwiriza yatanzwe.

Aba baturage bavuga ko iyi myitwarire baramutse bayigize intego, byatuma ubuzima bukomeza, bakanenga abatubahiriza ayo mabwiriza agamije kwiranda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirusi.

Higiro Andé utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko kuba hari abantu bake bari kwandura icyorezo cya COVID19 biterwa n’uko ingamba zo kukirinda abantu bazumvise.

Ati ’’Nk’ubu batubwira gukaraba, kwambara neza agapfukamunwa tukirinda ko amatembabuzi aturutse mu kanwa cyangwa mu mazuru atugeraho cyangwa akagera ku bandi, kwirinda gusuhuzanya duhana umukono, guhana intera. Mbega ni ugukurikiza amabwiriza yose duhabwa n’abafitemo ubumenyi.Ndahamya ko kuba tugejeje uyu munsi hatarandura benshi, ni uko twagiye twubahiriza ingamba.’’

Na ho Uwimana Catheline utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga n’ubwo ingamba zikurikizwa, hari aho ugisanga batazubahiriza uko bikwiye.

Ati ’’Hari abo usanga bakuyemo udupfukamunwa, abandi ntibapfuke amazuru, ariko iyo myitwarire ikwiye guhinduka, niba icyorezo giteye nabo bakagira impinduka.’’

Nyirambarushimana Monique ati ’’Tugomba gutegura ejo heza kugira ngo turandure iki cyorezo, gusa, mu giturage hari abatubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kandi ugasanga bamwe mu bacuruzi dupfukamunwa bambaye kandi abaguzi baba bari bubevugishe.’’

Abajyanama b’ubuzima nka bamwe mu bashinzwe guhugura abaturage bavuga ko hari imyitwarire itarahinduka cyane cyane mu rubyiruko bakaba basanga ubukangurambaga bwahoraho kugira ngo amabwiriza arusheho kumvikana:

Uwera Laetitia ati ’’Haracyari ingorane zishingiye ku myitwarire y’urubyiruko, bamwe baracyarangwa n’imyitwarire yo gusuhuzanya, bakagenda bafatanye, bakwiye kwigishwa uburyo bakwirinda iki cyorezo binyuze mu miganda no mu nteko z’abaturage.’’

Impuguke mu bijyanye n’indwra z’imbere mu mubiri Dr Turatsinze David avuga ko mu ntwaro zo kwirinda icyorezo cya covid 19 agapfukamunwa gakoze neza, kandi kambarwa neza kagomba kuza ku isonga, isuku ihoraho na yo igaherekezwa no guhindura imyitwarire:

Ati ’’Niba wagize ingorane zo gukora ku muntu ushobora kuba yanduye, iyo ukarabye ya virus ivaho. Gukaraba neza kandi kenshi ni ingenzi. Ikindi ni ukwambara agapfukamunwa kuko iyo nkambaye mba nirinze kandi ndinze n’abo twegerenye. Abantu ntibakambare kubera ko babonye abashinzwe kubibabaza. Ikindi ntabwo dukwiye kwambara udupfukamunwa kose tubonye kuko iyo uhumetse ibikagize bishobora kujya mu bihaha bigatera allergie.’’

Ku bijyanye n’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa Minisiteri y’ubuzima ivuga agakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y’icyo gihe kagahindurwa.

Agapfukamunwa kandi kagomba kuba gatwikiriye isura uhereye ku zuru kugera munsi y’akananwa. Na ho ku bijyanye no gukaraba intoki, ngo hagomba gukoreshwa amazi meza n’isabune kandi isabue igasigwa ku ntoki nibuze amasegonda 40, nyuma ku ntoki hagasigwa umuti wica za mikorobi.