Print

Umugore yahambiriye umuhungu we w’imyaka 10 mu mufuka amubika mu kabati iminsi 4

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2020 Yasuwe: 2111

Bivugwa ko uyu mugore yahambiriye umuhungu we kuva ku wa Kane ushize kugeza ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubwo umuturanyi yumvaga gutaka k’uwo mwana, yahise abimenyesha abayobozi b’icyo giturage na bo babimenyesha abapolisi, umugore arafatwa umuhungu we aratabarwa.

Ubwo yahatwaga ibibazo, Iya Ayo watandukanye na se wa Ayo, yavuze ko umuhungu we yari yarinjiriwe n’imyuka mibi kandi ko yari afite akamenyero ko kwiba amafaranga y’abantu.

Yemeza ibyabaye, umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, DSP Yemisi Opalola, yavuze ko uyu mugore yatawe muri yombi maze ashyira umukono ku masezerano ko atazigera yongera kugirira nabi umwana we, kandi ko hashyizwemo ingufu zo gushakisha se w’umwana kugira ngo uyu mugore ashobore kumushyikiriza Ayo. Yongeyeho ko abapolisi bakurikiranira hafi iki kibazo. Ati:

”Twagiye kumufata atubwira igice cye cy’inkuru, uko umuhungu yagiye amuhungabanya. Muri make abapolisi bamubwiye ko agomba kujya gushaka se w’umwana niba adashobora kongera kumwitaho.Yasezeranyije ko azabikora. DPO nayo yakurikiranye iki kibazo kugirango barebe ko se aboneka. Nta kuntu abapolisi bashobora kugumana umwana. Bamusabye kwandika amasezerano ndetse n’ingwate y’uwasezeranyije ko atazongera.”